Nta karere katageramo kaburimbo: Imihanda ireshya na kilometero 1700 yubatswe mu myaka irindwi ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 5 Kamena 2024, ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, NST1 yatangiye mu 2017.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje mu byerekeye kubaka ibikorwaremezo muri NST1 hari byinshi byakozwe birimo imihanda yubatswe ituma abaturage bashobora kugenderana.

Yagaragaje ko kubera imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mu turere dutandukanye byatumye ubu muri buri karere umuntu ashobora kukageramo anyuze mu muhanda wa kaburimbo.

Yagize ati 'Hubatswe imihanda ya kaburimo mu turere dutandukanye igera ku burebure bwa kilometero 1700 ndetse nk'uko mubizi nta karere na kamwe hano mu Rwanda katageramo kaburimbo, nibura ushobora kujya muri buri karere unyuze mu muhanda wa kaburimbo.'

Hanubatswe imihanda mishya ifite uburebure bwa kilometero birenga 230 mu Mujyi wa Kigali ndetse n'indi mijyi kandi yahamije ko bigikomeje.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yavuze hanubatswe imihanda y'imigenderano yatumye abaturage bo mu turere tunyuranye babasha kugeza umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi ku masoko.

Ati "Hubatswe kandi n'indi mihanda y'imigenderano (Feeder roads) ifite uburebure bwa kilometero hafi 4130, bikaba bikomeje koroshya ubuhahirane hagati y'uturere ndetse no kugeza umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi ku masoko.'

Dr Ngirente kandi yagaragaje ko hakozwe ibikobwa bikomeye mu kongerera ubushobozi sosiyete y'u Rwanda itwara abantu n'ibintu mu kirere, RwandAir, ari na byo byatumye yongera ingendo ikora mu bihugu bitandukanye.

Magingo aya RwandAir ifite ibyerekezo 24, ndetse hongerewe umubare w'indege zitwara abagenzi, hamwe n'indege itwara imizigo ifasha mu byerekeye ubucuruzi.

Raporo y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB igaragaza ko indege y'u Rwanda itwara imizigo yatwaye toni 4,595 mu mwaka wa 2023 mu gihe mu 2022 hari hatwawe imizigo ingana na toni 3,744 bigaragaza izamuka rya 22.7%.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko nta karere na kamwe kadafite kaburimbo
Abadepite n'abasenateri bagaragaje ko bishimiye iterambere ryihuse u Rwanda rwagezeho
Abasenateri n'Abadepite bashimye ibyagezweho muri NST1
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana na we yari muri ibi biganiro

Amafoto: Nezerwa Salomon




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-karere-katageramo-kaburimbo-imihanda-ireshya-na-kilometero-1700-yubatswe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)