Ntabwo dukora ibyo bashaka- Oda Gasinzigwa ku mahanga yateze iminsi amatora y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na Eugene Anangwe wa EAMG TV cyasohotse kuri uyu wa 23 Kamena 2024, Gasinzigwa yibukijwe ko nyuma y'amatora y'Umukuru w'Igihugu yabaye mu 2017, bamwe mu badipolomate b'ibihugu by'amahanga banenze imigendekere yayo.

Aba biyongera ku bandi benenze kuba bamwe mu bari baratanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu barakuwe ku rutonde, bagahamya ko ateganyijwe muri Nyakanga 2024 atazagenda neza.

NEC yasobanuye ko aba bakandida batujuje ibisabwa birimo imikono 600 y'abari kuri lisiti y'itora.

Gasinzigwa yavuze ko ubwo NEC yateguraga ibikorwa bitandukanye bibanziriza amatora, yaganiriye n'abadipolomate bakorera mu Rwanda, ibasobanurira ko imikorere y'uru rwego ica mu mucyo, kandi ko idaheza buri wese wifuza kwiyamamaza.

Ati 'Cyane ba Ambasaderi bari hano mu Rwanda, binyuze muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, twaraganiriye. Twanakiriye abashyitsi batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye, mu miryango mpuzamahanga nka Commonwealth. Dukomeje kuvugana na bo, tubasobanurira ibyo dukora mu buryo bunyuze mu mucyo. Nta kintu duhisha abantu muri rusange n'abashaka kuba abakandida.'

Gasinzigwa yakomeje ati 'Bamwe mu bantu bifuza ko dukora ibyo bashaka kandi sintekereza ko ari byiza kubera ko nta gihugu bibamo hirya no hino ku Isi. Icyo u Rwanda rushaka gishingira ku Itegeko Nshinga kandi birumvikana, twebwe nka NEC ntabwo dukora ibyo dushaka, dukora nk'uko Abanyarwanda baba babyemeje hashingiwe ku Itegeko Nshinga, ku itegeko rigenga amatora n'amabwiriza ngenderwaho, byose byemezwa n'Inteko Ishinga Amategeko. Abanyarwanda barimo abashaka kwiyamamaza babona amahirwe yo kubigiramo uruhare.'

Perezida wa NEC yatangaje ko iyi komisiyo izakora inshingano zayo neza, mu mucyo, ishingiye ku bwigenge bwayo, kandi ngo izatangaza ibizava mu matora hashingiwe ku majwi Abanyarwanda bazaba bahaye abakandida bose bahatana kuva tariki ya 22 Kamena kugeza ku ya 13 Nyakanga 2024.

Amatora y'Umukuru w'Igihugu n'abadepite ateganyijwe tariki ya 14 n'iya 15 Nyakanga 2024, nyuma y'umunsi ibikorwa byo kwiyamamaza birangiye.

Oda Gasinzigwa yatangaje ko NEC itazakora ibyo abateze iminsi amatora bashaka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-dukora-ibyo-bashaka-perezida-wa-nec-ku-bateze-iminsi-amatora-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)