"Ntacyo ntakoze ngo nyizemo" Ishimwe Christian watandukanye na APR FC, yavuze impamvu atasinyiye Rayon Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'ikipe y'Igihugu Amavubi akaba n'umukinnyi mushya wa Police FC, Ishimwe Christian yavuze icyatumye adasinyira Rayon Sports Kandi baraganiriye inshuro nyinshi zo kuba yayerekezamo.

Nyuma yo gutangira imyitozo muri Police FC, Ishimwe Christian yabwiye B&B ko yakoze ibyo yari ashoboye byose ngo akinire Rayon ariko biranga.

Yagize ati 'Rayon Sports twaravuganye ariko ntabwo byagenze neza, kuri njye ntacyo banshinja kuko ntacyo ntakoze ngo nyizemo biranga, ntitwumvikana numvikana na Police FC kandi na yo ni ikipe nziza.'

Agaruka ku butumwa yagenera abakunzi ba APR FC yakinnye imyaka 2. Yagize ati 'Abakunzi ba APR FC ndabakunda, amahirwe masa, mbifuriza ibyiza umunsi ku munsi.'



Source : https://yegob.rw/ntacyo-ntakoze-ngo-nyizemo-ishimwe-christian-watandukanye-na-apr-fc-yavuze-impamvu-atasinyiye-rayon-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)