Mu kwezi gushize, ni bwo abakozi n'abayobozi ba Banki y'Ubucuruzi ya Access Bank Rwanda Plc bifatanyije n'abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basobanurirwa ubugome yakoranywe bwatumye abicanyi badatinya insengero na kiliziya. Ibyo byagarutsweho ku wa 18 Gicurasi 2024 nyuma yo kunamira Abatutsi bishwe bazira uko bavutse bashyinguwe mu Rwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera.
Buri mwaka, Access Bank itegura ibikorwa bitandukanye byo kugenera ubushobozi runaka bamwe mu bagize sosiyete nyarwanda hagamijwe guhuza imbaraga n'abanyarwanda muri rusange mu kubaka igihugu.
Ni muri urwo rwego rero kuri uyu wa Kane tariki 20 Kamena 2024, bamwe mu bayobozi n'abakozi ba Access Bank basubiye i Ntarama kwifatanya n'abaharokokeye babashyikiriza ubwisungane mu kwivuza bufite agaciro kangana na Miliyoni 6 z'amafaranga y'u Rwanda.
Uwari uhagarariye iri tsinda rya Access Bank, Alice Umulisa yavuze ko batekereje gukora iki gikorwa kuko bazi neza ko agace ka Ntarama kari mu bice by'u Rwanda byashegeshwe cyane n'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yakomeje agira ati: 'Tuzi ko kugira ngo umuntu yiyubake agomba kuba afite ubuzima bwiza. Niyo mpamvu mu gutekereza icyo twabamarira muri uyu mwaka ariko wenda tuzakomeza gukora, twatekereje ko twabafasha mu bwisungane bwo kwivuza. Niyo mpamvu nka Access Bank twagennye ko twafasha abantu 2,000 kugira ngo tubishyurire uyu mwaka wose mu bwisungane.'
Umwanankabandi Mathilde uhagarariye IBUKA mu Murenge wa Ntarama, yashimiye byimazeyo Access Bank yabashije guhigura umuhigo yari yahize wo gutera inkunga Abarokotse Jenoside b'i Ntarama.
Ati: 'Nk'uko nabibabwiye ubushize, abarokotse Jenoside ntabwo dushima cyane ibi ngibi bifatika tubona, dushima igitekerezo. Kuba twarabaye muri Leta itatuzi, itwima agaciro, iturutisha ibisimba, iturutisha abandi, tugahinduka utunyamanswa twa tundi tudafite agaciro tw'utuyoka n'utunyezi n'uduki, ariko mwebwe mukaba mutubona nk'abantu bafite agaciro batekerezwaho muza gusura mukadufata mu mugongo mukumva tugomba kubaho, ni uko dufite umuyobozi waduhaye agaciro.'
Egide wavuze mu izina ry'abagenerwabikorwa bose, nawe yashimiye igikorwa cy'urukundo Access Bank yatekereje, ashimangira ko bateye ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, waharaniye gusubiza ubuzima abanyarwanda.
Mu ijambo rye yagize ati: 'Kuba mwaduhaye ubwisungane mu kwivuza ni nk'ubuzima mwaduhaye, namwe mwateye intambwe mu ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika waharaniye kudusubiza ubuzima. Kuko uyu munsi nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuzima dufite tubukesha Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Perezida Kagame.'
Yakomeje agira ati: 'Rero kuba mwatekereje kuza kuduha ubuvuzi rwose ni igikorwa gikomeye namwe mwadusubije ubuzima kuko mfite ubwisungane mu kwivuza ntabwo narembera mu rugo, nta kibazo na kimwe nagira.'
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Ntarama, Isaac [RI2] yashimiye Access Bank ku bwo kuzirikana ubuzima bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko Mituweli ari ubuzima kuko nta munyarwanda ushobora kurembera mu rugo ayifite.
Yagize ati: 'Iyi nkunga muduhaye rero, iradufasha mu buryo butandukanye by'umwihariko ku barokotse Jenoside ba bandi batishoboye, ni umusanzu mutanze ukomeye cyane ku b'i Ntarama ndetse n'igihugu muri rusange. Turabashimira ko iki gikorwa mwatekereje ari indashyikirwa, kandi inkunga mutanze irakoreshwa neza mu cyo yagenewe, kandi iki ni igikorwa tudashobora kwibagirwa.
Umunyamabanga wa IBUKA ku rwego rw'igihugu nawe yashimiye ubuyobozi bwa Access Bank ku bw'iki gikorwa, asaba abahawe iyi nkunga kuyibyaza umusaruro barushaho gukora cyane no kwiteza imbere, baharanira ko ubutaha hazafashwa n'abandi mu rwego rwo kurushaho kubaka ejo heza h'u Rwanda n'abanyarwanda. Yashimiye kandi Umurenge wa Ntarama n'Akarere ka Bugesera muri rusange ku bwo kwemera kuba umufatanyabikorwa mwiza.
Si ku nshuro ya mbere Access Bank iteguye igikorwa nk'iki, kuko no mu myaka yatambutse bakoze ibikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira abantu mu iterambere, no gushyigikira icyerekezo cy'igihugu.
Ubwo Access Bank yashyikirizaga inkunga bamwe mu Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b'i Ntarama
Alice Umulisa wa Access Bank asobanura impamvu bahisemo i Ntarama
Umunyamabanga wa IBUKA ku rwego rw'igihugu yashimiye ubuyobozi bwa Access Bank bwateguye iki gikorwa
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ntarama bwashimiye byimazeyo Access Bank ku bwo kuzirikana ubuzima bw'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwanankabandi Mathilde yashimiye Access Bank ku bwo guhigura umuhigo
Abishyuriwe ubwisungane mu kwivuza bishimiye inkunga bahawe kuko izabafasha kutarembera mu rugo
Inkunga yatanzwe na Access Bank ingana na Miyoni 6 z'amafaranga y'u Rwanda