Nubwo X Dealer atemera igiciro cya telefone ivugwa ko yibye The Ben, yaburanye anayihakana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubanza rwo kuri uyu munsi tariki 03 Kamena 2024 ruregwamo Ndagijimana Eric uzwi ku izina rya  X Dealer ukurikiranweho kwiba telefone ya Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben, rwatangiye mu masaha ya 09:30, rubera ku rukiko rwibanze rwa Nyarugenge imbere y'abamushinza ndetse n'inshuti ze zari zamuherekeje.

Urubanza rwa X Dealer rushamikiye ku bitaramo by'akataraboneka Mugisha Benjamin [The Ben] yakoreye mu Burundi mu mpera za Nzeri n'intangiriro z'Ukwakira 2023, rwongeye kuba uyu munsi tariki ya 3 z'ukwezi kwa gatandatu.

Urubanza rwatangiye uregwa ariwe Ndagijimana Eric (X Dealer)  abazwa niba yiteguye kuburana, yemeza ko yiteguye, asomerwa imyirondoro ye ahagararanye n'umuhagarariye mu mategeko(Maitre) we Baganwa Octave, anasobanurirwa imiterere y'icyaha akurikiranyweho.

Umushinjacyaha yakomeje asobanura ko bimwe mu bimenyetso bashingiraho ari uko telefone yagaragaye ku munara wo mu gace ka Rwezamenyo ugana kwa Mutwe aho uregwa (X Dealer) atuye.

X Dealer n'Umwunganira mu mategeko Me. Baganwa Octave, bahawe umwanya wo kwiregura, bagaragaza ko uregwa atemera icyaha, akomeza avuga ko aticaye mu mwanya wa The Ben.

Umuburanira mu mategeko Me. Baganwa Octave yakomeje avuga ko icyaha atagikoze aho yagarutse ku ngingo ya 166 avuga ko ibimenyetso byatanzwe harimo gushidikanya bityo bikaba bidakwiriye guhabwa umwanya ndetse n'agaciro.

X Dealer wabwiye urukiko ko impamvu yatumye ajya mu Burundi yari yitabiriye igitaramo ariko anakomeje kubaka umubano nk'usanzwe areberera inyungu z'abahanzi kandi utegura ibitaramo nk'uko asanzwe abikora.

Umwunganira yagaragaje ko kuba raporo y'ishami rishinzwe ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga mu Rwanda igaragaza ko telefone yari i Nyamirambo, bitavuze ko ari X Dealer wari uyifite kuko hatuye abandi bantu nabo bari bagiye i Burundi.

Bavuze ko bari kumwe n'abandi barimo Nshimiyimana Eric, Bahati Makaca, Uwimana Jean Paul uzwi cyane ku izina rya Noopja na Muyoboke Alex.

Urukiko rwavuze ko urubanza ruzakomeza ku itariki 12 Kamena 2024 ku isaha ya saa tanu.

The post Nubwo X Dealer atemera igiciro cya telefone ivugwa ko yibye The Ben, yaburanye anayihakana appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/nubwo-x-dealer-atemera-igiciro-cya-telefone-ivugwa-ko-yibye-the-ben-yaburanye-anayihakana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nubwo-x-dealer-atemera-igiciro-cya-telefone-ivugwa-ko-yibye-the-ben-yaburanye-anayihakana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)