Nyabihu: Gutoteza abangavu babyariye iwabo biracyazonga imikurire y'abo babyaye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva muri Kamena 2023 mu Karere ka Nyabihu habaruwe abana b'abakobwa babyaye imburagihe 87, aho umubare munini w'abana babyaye bakunze kugira ibibazo by'imirire mibi bitewe n'ubuzima butoroshye ababyeyi babo bahura nabwo.

Uwiduhaye Furaha wabyaye afite imyaka 17, yavuze ko akimara kubyara umuryango we wamutoteje cyane kugeza ubwo yumvise umwana yabyaye atakimukunda.

Ati 'Byatumye ntakunda uwo nabyaye kuko nabonaga ari we soko y'uruhurirane rw'ibibazo ndimo, kumwitaho birananira arwara bwaki nanjye sinasigara. Iyo ababyeyi batatweretse urukundo natwe ntitubasha kwita kubo tubyaye, bikabaviramo kugwingira."

Nyiramahirwe Seraphine we wabyaye afite imyaka 16 yagize ati "Namaze kubyara iwacu ntibiyakira, mpinduka ikibazo mu muryango, uwanteye inda na we aranyihakana burundu, ibibazo birandenga sinabona ibyo umwana akeneye nk'imbuto, ibikomoka ku matungo n'ibindi. Hari n'abo birenga bakabata bakigendera, umwana nk'uwo ahita agwingira. Abenshi ni ubu buzima twiberamo."

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Simpenzwe Pascal, yemeza ko ibibazo nk'ibi bihari, gusa ngo bakomeje gukora ubukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi kwita ku bana bose kimwe.

Yagize ati "Ikibazo cy'abana babyarira iwabo bagahura n'ibibazo bibakomerera mu miryango ibatoteza turagifite. Akenshi abo babyara bagira ibibazo by'imirire mibi n'igwingira, aha twegera ababyeyi babo tukabigisha kwakira ibyabaye ku bana babo."

"Tubasaba kutabatererana ahubwo bakabigisha kutabisubiramo, natwe nk'ubuyobozi tukabafashiriza mu miryango yabo, bamwe bagasubira ku ishuri, abandi bakigishwa imyuga bigatuma bigarurira icyizere bakita ku bana babo."

Imibare n'ubushakashatsi bwakozwe mu Karere ka Nyabihu mu mezi atandatu ashize, yagaragaje ko abana bafite imirire mibi n'igwingira bageze kuri 35,1%, aho ku isonga mu bitera iki kibazo, harimo umubare munini w'abangavu babyariye iwabo bagahura n'ibibazo by'ubuzima bibakomereye, amakimbirane mu miryango n'ibindi.

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko mu 2023 abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri 19,406 mu gihugu hose.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-gufata-abangavu-babyariye-iwabo-nk-ibicibwa-biracyagira-ingaruka-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)