Nyagatare: Abaturage ba Matimba bishimiye iterambere bagezeho barikesha FPR-Inkotanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babyerekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2026 ubwo abakandida depite b'Umuryango FPR-Inkotanyi biyamamarizaga muri uyu Murenge wa Matimba. Banaboneyeho umwanya wo kwamamaza Umukandida w'uyu muryango ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.

Mu byo abaturage bo mu Murenge wa Matimba bishimira harimo ubuso bwuhirwa, aho kuri ubu hegitari 638 zuhirwa, ibi byatumye bava k umusaruro wa toni imwe kuri hegitari, bagera kuri toni esheshatu.

Muri uyu Murenge kandi hubatswe isoko nyambukiranyamupaka rya Kagitumba rihurirwamo n'abaturage bo mu Rwanda ndetse n'aba Uganda. Iri soko ryuzuye ritwaye miliyari 4 Frw, ririmo imiryango ikorerwamo ubucuruzi, amabanki, rifite ububiko bunini bw'ibicuruzwa n'ibindi byinshi.

Bamwe mu baturage bo muri uyu Murenge bavuze ko iterambere bagezeho ryose barikesha ubuyobozi bwiza bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Perezida Kagame ari nawe mukandida w'uyu muryango.

Muziranenge Constance utuye mu Kagari ka Nyabwishongwezi, yashimiye FPR-Inkotanyi yabegereje ubuyobozi. Yavuze ko mbere abantu bajyaga bambutsa kanyanga, caguwa n'ibiyobyabwenge bikababangamira ariko ngo kuri ubu hashyizweho abashinzwe kurinda ibyambu bituma bihagarara.

Muziranenge yakomeje avuga ko bishimira kandi ko bafashijwe mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi ku buryo babikora kinyamwuga.

Ati 'Turishimira ko muri Matimba twafashijwe mu guhinga imbuto y'indobanure no gukoresha ifumbire mva ruganda, mbere byabanje kugorana abafite ubutaka bakavuga ngo ibi byica ubutaka. Bake babyumvise barahinze beza neza abandi bagenda babyumva neza.'

Rubagumya Aloys utuye mu Kagari ka Bwera mu Murenge wa Matimba, yavuze ko we icyo ashimira FPR-Inkotanyi ari uko yabahaye umutekano kuri ubu hakaba hashize imyaka 30 nta ntambara cyangwa guhungu bigihari.

Ati 'Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi umuntu yicaga undi agapfira aho ndetse yaba amurusha amafaranga akayatanga mu buyobozi bwisumbuye ntakurikiranwe, ariko ubu ubutabera burahari, umuturage ni ntayegayezwa, ubuyobozi buratwegereye. Nta muturage ushonje inka zirakamwa nta kintu na kimwe tubuze hano.'

Umukandida depite, Musolini Eugene yabwiye abaturage ko gukomeza gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame ari ugushyigikira iterambere kandi ko ibyo bagezeho mu myaka irindwi ishize noneho bizikuba inshuro nyinshi.

Abaturage ba Nyagatare bifashishije 'drones' mu kwishimira ibyiza bagejejweho na FPR-Inkotanyi
Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Nyagatare, Gasana Stephen yitabiriye iki gikorwa
Akanyamuneza kari kose ku baturage b'i Matimba
Senderi International Hit yasusurukije abaturage b'i Matimba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abaturage-ba-matimba-bishimiye-iterambere-bagezeho-barikesha-fpr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)