Ibi babitangaje tariki ya 6 Kamena 2024, nyuma yo gushyikirizwa ku mugaragaro umuyoboro w'amazi meza bubakiwe na SOS Children Village, ifatanyije n'Akarere ka Nyamagabe.
Mugemangango François utuye mu mudugudu wa Butare, akagari ka Ngara, umurenge wa Mbazi, yavuze ko baruhutse imvune zo kutagira amazi bari barategereje igihe kirekire, atanga icyizere ko we na bagenzi be bazajya mu matora bacyeye.
Ati 'Dutangazwa n'uburyo tugezwaho n'ibikorwaremezo kandi turi mu gice kiri ku ruhande. Ubu rwose tubashimiye ko tubonye aya mazi aje asanga umuriro muherutse kuduha. Turabizi ko aho amazi yageze umwanda uhunga, rwose tubijeje ko ubukwe twiteguye ku wa 15 Nyakanga 2024, tuzaba twakarabye neza kandi dukeye.''
Mutuyimana Dancille nawe utuye mu mudugudu wa Butare,yavuze uburyo bagorwaga cyane no kubona amazi meza, aho hari n'igihe bararaga batariye.
Ati 'Hari n'igihe twajyaga mu buriri tukaryama, twabuze icyo gutekesha. Ubwo simvuze ku mvune z'abana babaga bagiye kuvoma mu mibande, ugasanga bageze ku ishuri bakererewe cyane, rimwe na rimwe bakanasiba.''
Yakomeje avuga ko ku bw'ibyiza bagejejweho n'ubuyobozi bubazirikana iteka, bategereje itarii yo kwitura uwabibahaye, ari we Perezida Paul Kagame.
Umuyobozi Mukuru wa SOS mu Rwanda, Kwizera Jean Bosco, yatangaje ko kugeza amazi meza mu cyaro biri mu murongo wo kurushaho kwita ku mwana kuko na we avunika iyo avoma kure, bikagira ingaruka ku buzima bwe.
Ati "Umwana uvoma kure ni we unanirwa, ni we utinda kugera ku ishuri cyangwa akaba yanasiba. Umubyeyi ugiye kuvoma kure ahetse umwana, ingaruka nyinshi zigaruka ku mwana iyo adafite uwo amusigira. Hari n'igihe uwo amusigiye amufata nabi.'
Kwizera yakomeje avuga ko kwegereza iby'ibanze agace runaka ari ukugirira neza abagatuye ariko n'umwana akabyungukiramo.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Habimana Thadée, yavuze ko mu bushobozi bw'akarere bidashoboka ko bakorera abaturage bose ibyo bifuza batunganiwe, ari yo mpamvu hazamo abafatanyabikorwa. Yasabye abaturage kurinda aya mazi.
Ati 'Aya mazi si aya SOS, ni ayanyu, muyarinde kandi muyafate neza. Kutabikora si indangagaciro z'Umunyarwanda w'iki gihe. Tujya tubabazwa no kubona hari abangiza ibikorwaremezo ariko mwibuke ko bihanirwa n'amategeko."
Yakomeje abasabye kugira isuku kubera ko babonye amazi, kugira ngo bagaragaze itandukaniro. Ati 'Aho amazi meza ageze, hari impinduka dutangira kuhitega. Twizeye ko ubwo mubonye aya mazi mutazongera kuvugwaho indwara z'umwanda, nk'inzoka cyangwa igwingira muri rusange."
Uyu muyoboro w'ibirometero 5,8 wuzuye utwaye asaga miliyoni 60 Frw. Witezweho gukoreshwa n'abarenga ibihumbi 23 mu murenge wa Mbazi n'inkengero zawo, ku mavomero atanu ari hirya no hino mu midugudu.