Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Shangi w'Akarere ka Nyamasheke ku wa 21 Kamena 2024. Aborojwe ni abo mu mirenge ya Shangi, Bushenge, Ruharambuga na Nyabitekeri.
Mu ngaruka Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ku bayirokotse harimo n'ubukene kuko Interahamwe zabasenyeye inzu zikanabarira inka.
Ibi biri mu byatumye iri huriro n'Ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro n'Ubumenyingiro (RP) bakusanya ubushobozi ubagurira inka.
Nyuma yo gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 7Frw, iki gitekerezo bakigejeje ku Rwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB, rubagira inama yo gukorana na IBUKA kugira ngo ibafashe guhitamo abazazihabwa. IBUKA yabahitiyemo kuziha abarokotse Jenoside no mu mirenge ine muri 15 igize akarere ka Nyamasheke.
Mukangarambe Félicite, uri mu miryango 16 yorojwe, avuka mu muryango w'abantu barindwi. Mu gihe cya Jenoside barishwe bose arokoka wenyine ndetse n'inka zirenga 50 bari batunze ziribwa n'Interahamwe. Nyuma yo kurokoka yabayeho mu buzima bugoye n'ubwo yihanganaga agakenyera agakomeza bimwe by'intore ishinjagira ishira.
Uyu mubyeyi wo Mu mudugu wa Busasamana, Akagari ka Shangi Umurenge wa Shangi, yavuze ko kuva Jenoside yahagarikwa, yahoraga yibaza ukuntu bagenzi be bagira ababasura bakaboroza ariko we akaba nta n'umusura ngo amubaze uko abayeho.
Ati 'Nishimye cyane kuko Imana yansubije. Iyi nka igiye guhindura byinshi mu rugo rwanjye. Inka ni agakiza, inka ni amafaranga, inka ni urukundo umubyeyi wacu (Perezida Kagame) adukunda. Nzabonaho amafaranga y'ishuri, mitiweri n'ibindi'.
Niyondamya Sylvain wo mu murenge wa Ruharambuga yashimiye ababoroje avuga ko inka ahawe igiye kumufasha kwiteza imbere binyuze kongera umusaruro w'ubuhinzi kuko azaba yabonye ifumbire.
Umuyobozi wa NINGO, Geoffrey Kayonde yavuze ko bahisemo koroza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.
Ati 'Uko turi imiryango 86 ijwi turihurije hamwe kuko iyo uremeye umuryango ukawuha inka, ejo ejobundi utera imbere nawo ukaba waremera undi muryango'.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya IBUKA, Nyiribakwe Jean Paul yashimiye Leta y'u Rwanda ko yemeye ko Ibuka ibaho, abarokotse Jenoside bakaba bahura, bakaganira ku bibazo bafite bakanabishakira ibisubizo.
Ati 'Turashimira Perezida wa Repubulika washyizeho gahunda ya Girinka. Abarokotse ba hano mu karere ka Nyamasheke twabaye inka 16. Turabasaba kuzifata neza no gusigasira urukundo kuko ni inka bahawe kubera urukundo bafitiwe n'abazibahaye'.
Mu karere ka Nyamasheke ni hamwe mu ho Jenoside yakorewe abatutsi yagize ubukana cyane kuko Ikiyaga cya Kivu n'Interahamwe byagose abatutsi bakabura aho bahungira.