Nyamasheke: Kagame yijeje ubufasha Ndayambaje wiyemeje kongerera ikijumba agaciro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubufasha Perezida Kagame yemeye kuri uyu wa 29 Kamena 2024 ubwo yiyamamariza ku Kibuga cya Kagano, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke.

Perezida Kagame yavuze ko mu byo Abanyarwanda bakwiriye gukora harimo no kongerera agaciro umusaruro wose w'igihugu, u Rwanda rukagira inganda zibikora 'aho kujya kuvana ibyatunganyirijwe hanze kandi byavuye hano.'

Yavuze ko iyo gahunda inafasha mu gutanga akazi cyane cyane ku rubyiruko rwitezweho byinshi mu bihe bizaza by'u Rwanda, yerekana ko ari na byo FPR-Inkotanyi, abo ifatanyije n'abo n'indi mitwe ya politiki yifuriza abaturage.

Ati 'Icyo tubatezeho mwe rubyiruko n'abandi ni ukutitinya. Ntimukagire umususu mujye mwumva ko mufite ubushobozi niba ari na buke dushake uko tubwongera.'

Yakomeje avuga ko 'n'uwahoze avuga ko akoresha abantu bane, akaba ashaka kugera kuri 800 mu myaka itanu, abari hano dukorana bakorana n'abaturage bakwiriye kumwegera bakareba icyo akeneye.'

Yasabye ko Ndayambaje yakwegerwa bakamwongerera ibitekerezo, ubufasha, ibintu bikihuta kuko 'dushaka kwihuta mu majyambere kandi birashoboka.'

Ati 'Buriya aragenda buhoro nk'uko yabivugaga kuko arakora wenyine, agerageza uko ashoboye ariko ntabwo aragira ubufasha bwatuma ibyo akora byiyongera mu bwinshi cyangwa kwihuta.'

Yongeyeho ko 'FPR-Inkotanyi abaturage bagaragaza ko bashaka gutora, politiki yayo irimo ubufasha bw'umuntu nk'uriya n'abandi. Ntimukitinye. Mujye mutinya ikibi gusa, naho ibindi bizima ntimugashidikanye.'

Ati 'N'ibidashoboka abantu barafatanya bigashoboka. Inzego ziri hano ubwo zabyumvishe, ariko namwe muri hano mwabyumvishe, mujye mutinyuka mugane ubuyobozi mububwire muti 'turakora ibi mwadufasha iki? Hari ubufasha buhari butanamenyekana, urumva ko budatangwa rero. Bantu ba Nyamasheke ibyinshi byiza biri imbere.'

Ndayambaje Christian ufite imyaka 27 akavuka mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, yiyeguriye kongerera ibijumba agaciro, nyamara abantu bakunze kutakabiha.

Yashatse gusesengura ngo arebe uko ibyo bijumba yabibyaza umusaruro bikavanwamo ikirenze cya kijumba gishyirwa mu isafuriya, ariko ubumenyi bwe bukomeza kuba iyanga.

Yiyemeje kubyaza umusaruro amahirwe ya leta y'ishyirwaho ry'amashuri y'imyuga, arayayoboka mu yisumbuye yiga ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Ati "Nsoje ayisumbuye nsaba inguzanyo yo kujya kwiga muri Kaminuza, barayimpa njya kwiga muri IPRC Musanze. Mbere y'aho ariko ngisoza ayisumbuye ahantu nakoreye imenyerezamwuga bampaye ibihumbi 110 Frw."

Yaguzemo ibikoresho bike atangira gukora wa mushinga we wo gutunganya ibijumba akabikoramo ibisuguti (biscuit), divayi n'ibindi ariko akabifatanya no kwiga.

Icyo gitekerezo yakijyanye mu marushanwa ahuza abari mu mashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro, atsindira miliyoni 1,5 Frw ayongera mu mushinga urakura.

Ndayambaje yakomeje gushabika yitabira n'amarushanwa ya Youth Connect 2023 ku rwego rw'Intara atsindira miliyoni 1 Frw na yo ayongeramo mu bikorwa bye.

Nk'umwe mu bitabiriye kandi Youth Connect African Summit 2024 yabereye muri Kenya, Ndayambaje avuga ko ubumenyi yakuyeyo ari inkingi ikomeye mu gukomeza kwiteza imbere.

Ati "Kuva mu Murenge wa Karengera ukagera i Kigali ukurira indege ukajya i Nairobi muri Kenya, bigaragaza ko ya mvugo ya 'Banyarwanda namwe Banyacyangugu' [yaciwe]. Mu gihe cyo hambere nta Munyacyangugu wabashaga kuhagera ariko ubu twese turi Abanyarwanda bahabwa amahirwe angana."

Bitewe n'ibyo Ndayambaje yiboneye muri Kenya, Umunyarwanda agahabwa umwihariko aho aheze hose, 'nabonye ko utari Chairman w'Abanyarwanda gusa, ahubwo n'ahandi ugeze uri Chairman w'Aba-Chairman bose kuko watumye Umunyarwanda yubahwa aho ari ho hose (aha yabwiraga Perezida Paul Kagame).'

Ndayambaje watangiye atunganya ibilo 20 by'ibijumba ku munsi, uyu munsi ageze kuri toni mu byumweru bibiri, akemeza ko mu myaka itanu iri imbere azaba yaragutse ndete 'tuzava ku bakozi bane dufite uyu munsi tugere ku bakozii 800.'

Perezida Kagame yijeje inkunga Ndayambaje Christian (iburyo) wiyeguriye gutunganya umusaruro w'ibijumba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-kagame-yijeje-ubufasha-ndayambaje-wiyemeje-kongerera-ikijumba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)