Nyanza: Dr. Habineza Frank yasezeranyije gushyiraho Ikigega cy'Ubuhinzi n'Ubworozi naramuka atorewe kuyobora u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa 27 Kamena 2024, ubwo yiyamamarizaga muri Santere ya Busoro, mu Murenge wa Busoro, mu Karere ka Nyanza, Intara y'Amajyepfo.

Ubwo yabagezagaho imigabo n'imigambi ye, Dr. Frank Habineza, yavuze ko Ishyaka ayoboye hari byinshi ryakoze mu gihe rimaze mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuko bakoze ubuvugizi kandi byinshi mu byo bakoreye ubuvugizi bikaba byarashyizwe mu bikorwa.

Dr Habineza, yavuze ko nibongera kumugirira icyizere cyisumbuyeho agatorerwa kuyobora u Rwanda, azashyiraho Ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi kizaba cyitwa 'Rwanda Agricultural Fund'.

Yagize ati 'Ndabizi neza ko hano i Nyanza abenshi batunzwe n'ubuhinzi kandi hari imirima y'ibishanga byinshi. Nimudutora, tuzashyiraho Ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, ku buryo umuntu uzajya ashaka gutangira umushinga w'ubuhinzi cyangwa se ubworozi, azajya agobokwa kandi ku nyungu nke, kuko kitazaba kimeze nka banki zisanzwe.''

Yongeyeho ati 'Umuntu wese ushaka korora ingurube, inka, ushaka guhinga ibigori, cyangwa se ushaka guhinga umuceri, abone igishoro kandi byihute."

Yakomeje avuga ko ibyo bizatuma umusaruro uzamuka kuko abantu bazabasha guhinga no korora bafite inyunganizi bityo bakabasha gusagurira amasoko, ubukungu bukihuta.

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye iki gikorwa bavuze ko bishimiye imigambi Dr. Habineza afitiye urubyiruko.

Umwe muri bo yavuze ko icyo yishimira ari umugambi wa Dr. Habineza wasezeranyije urubyiruko guhanga imirimo ibihumbi 500 ku mwaka, akavuga ko bizagira uruhare mu kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.

Undi yavuze ko yanyuzwe no kuba Dr. Habineza azafasha mu bijyanye no gushinga inganda ziciriritse mu bice bitandukanye by'u Rwanda no mu byaro, isezerano yatanze avuga ko rizateza imbere ibikorerwa mu Rwanda kandi bigahanga imirimo myinshi.

Umukandida Dr. Frank Habineza, yasabye abitabiriye iki gikorwa gukomeza kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda kugira ngo Igihugu gikomeza kibeho gitekanye.

Nyuma ya Nyanza, Umukandinda wa DGPR biteganyijwe ko akomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Turere twa Gisagara na Ruhango mu Ntara y'Amajyepfo.

Abanyamuryango ba Green Party bacinye akadiho
Dr. Habineza yavuze ko hari byinshi bakoze mu myaka irindwi ishize ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko aramutse ahawe amahirwe yo kuyobora u Rwanda, yakomereza ku byakozwe bigatanga umusaruro
Dr Habineza, yavuze ko nibongera kumugirira icyizere cyisumbuyeho agatorerwa kuyobora u Rwanda, azashyiraho Ikigega cyo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi kizaba cyitwa (Rwanda Agricultural Fund)
Abarimo urubyiruko bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza by'Umukandida wa Green Party Rwanda, Dr. Frank Habineza
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busoro, Habineza Jean Baptiste, niwe wahaye ikaze Umukandida wa Green Party, Dr. Frank Habineza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-dr-habineza-frank-yasezeranyije-gushyiraho-ikigega-cy-ubuhinzi-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)