Nyarugenge ishobora kuzaca agahigo! Abahanzi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rugendo rwo kwamamaza Abakandida b'Umuryango FPR Inkoranyi mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024, kuri uyu wa Kabiri kwiyamamaza byabereye kuri Site ya Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame n'Abadepite 80 ba FPR-Inkotanyi, biherekejwe no gususurutsa ibihumbi by'abantu babyitabira binyuze mu ndirimbo zahanzwe n'abahanzi banyuranye, zigaruka ku matora ndetse no kuvuga ibigwi Perezida Kagame.

Mu kwiyamamaza, Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwavuye kure, kuko rwari rwaratereranywe n'amahanga. Ati "Ari ko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe? Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiye kuba ruriho."

Yavuze ko u Rwanda n'Abanyarwanda bagize Ingabo z'Intare kandi ziyobowe n'Intare. Ati 'Twe twarabirenze, FPR n'Abanyarwanda twagize ingabo z'intare ziyobowe n'intare.'

Kuri iyi nshuro, hifashishijwe abahanzi 19 batanze ibyishimo ku baturage bo mu turere twa Kicukiro na Gasabo bari bakoraniye mu Karere ka Nyarugenge.

Imibare yatanzwe n'umuryango FPR Inkotanyi yerekanye ko ibi bikorwa byo kwiyamamaza byitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 300.

Ushingiye ku turere Perezida Kagame amaze kwiyamamarizamo, Nyarugenge ishobora kuzaza ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare w'abaturage benshi bitabiriye ibi bikorwa, kuko kugeza ubu Musanze niyo iri ku mwanya wa mbere n'abantu barenga ibihumbi 350 bitabiriye.

Yiyamamariza mu Karere ka Rubavu hitabiriye abaturage ibihumbi 250, mu Karere ka Ngororero ho hitabiriye abantu barenga ibihumbi 100 nk'uko bitangazwa n'umuryango FPR.

Ushingiye kandi ku bahanzi bagiye baririmba mu turere Paul Kagame yanyuzemo, Nyarugenge ishobora kuzaca agahigo, kuko haririmbye abahanzi icyenda barimo: King James, Bruce Melodie, Bwiza, Dr Claude, Nsengiyumva Francois 'Igisupusupu', Butera Knowless, Intore Tuyisenge, Bushali na Chriss Eazy.

Ariko kandi abahanzi barimo Ruti Joel, Jules Sentore, Andy Bumuntu, Icyogere mu bahungu, Ndahiro Patrick, Gatore Yannick, Semanza, Murayire, Nziramuhindo ndetse na Ndahiro, bataramiye Perezida Kagame ubwo babyinaga gitore indirimbo yitwa 'Uwangabiye' y'umuhanzi Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi.

Iyi ndirimbo yagiye hanze bwa mbere ku wa 26 Ukwakira 2016, muri iki gihe iri kwifashishwa cyane mu kwamamaza Paul Kagame, ndetse amashusho yagiye hanze amugaragaza ari kumwe na Madamu Jeanette n'abariya basore b'intore bacinya akadiho muri iyi ndirimbo.

Paul Kagame yiyamamarije mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali


Umuhanzi Bruce Melodie ubwo yaririmbaga indirimbo 'Ogera' ivuga ibigwi Perezida Kagame


Umuhanzikazi Bwiza wo muri Kikac Music Label yongeye gutaramira abanya-Kigali


Bruce Melodie na Bwiza ku rubyiniro baririmba indirimbo bise 'Ogera'

Umuhanzi Intore Tuyisenge uherutse gusohora indirimbo yise 'Kagame Paul ni wowe' yaririmbiye i Nyarugenge


King James na Chriss Eazy bafatanyije kuririmba indirimbo ''Tumutore Niwe' bahuriyemo na Ariel Wayz na Kivumbi King


Umuraperi Bushali uherutse gukorana indirimbo na Alyn Sano na Dj Pius bise "Byari byarabananiye"


Umuhanzi akaba n'umunyamakuru, Andy Bumuntu yafatanyije na bagenzi be gususurutsa ibihumbi by'abantu

Abarenga ibihumbi 300 bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame





Umuhanzikazi Butera Knowless ubwo yataramiraga mu Karere ka Nyarugenge










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144362/nyarugenge-ishobora-kuzaca-agahigo-abahanzi-19-bataramye-mu-kwamamaza-paul-kagame-i-nyarug-144362.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)