Nyarugenge: Umugabo w'imyaka 54 yafatanywe amacupa arenga 4,700 y'amavuta yo kwisiga yangiza uruhu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku itariki ya 04 Kamena 2024, nibwo uyu umugabo yasanzwe mu iduka rye, afatanwa amavuta yo mu bwoko bwa Beauti, Paw paw, Caro light, Éclair 600, Extra Claire, Epiderme Crème, Totem, Infini Clear na Diproson, afite agaciro ka miliyoni 14Frw.

Umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, inzego z'umutekano, iz'ibanze ndetse n'abaturage, butuma abakora ubucuruzi butemewe n'amategeko na magendu babasha gufatwa bagashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB, bagahabwa ibihano by'ibyaha bakoze.

Ati 'Byagiye bisobanurirwa abantu inshuro nyinshi ko hari amavuta yo kwisiga yakuwe ku rutonde rw'ayemewe na Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda bitewe n'uko akoranywe ibinyabutabire byangiza uruhu rw'abayisiga.'

ACP Rutikanga yaboneyeho gushishikariza abaturage kujya bitonda bakita ku kureba amatariki y'igihe igicuruzwa cyakorewe n'igihe kizarangirira mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo, no kwirinda kugura amavuta atemewe ndetse aho babibonye bakihutira gutanga amakuru.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n'umwijima.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange; Ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe nk'umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n'ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Polisi y'u Rwanda iragira inama abacuruzi yo kwirinda gukora ibikorwa bishobora gushyira ubucuruzi bwabo mu kaga.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umugabo-w-imyaka-54-yafatanywe-amacupa-arenga-4-700-y-amavuta-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)