Nyaruguru: Abatujwe mu mudugudu wa Munini, bashimiye ubuyobozi bwabishyuriye amadeni bari bafitiye WASAC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ikibazo cyazamutse mu ntangiriro za 2023 ubwo hari hashize amezi atandatu gusa aba baturage batujwe muri uyu mudugudu w'icyitegererezo wa Munini,ubwo bagaragazaga ko baremerewe n'ideni ry'amazi bakoreshaga bari bahawe.

Bamwe bagaragaza ko ikiguzi gisumbye ubushobozi bwabo, aho abenshi bishyuzwaga arenga ibihumbi 100 Frw ndetse harimo n'abasabwaga agera ku bihumbi 400Frw.

Ni ikibazo inzego z'Akarere ka Nyaruguru zakurikiranye maze zigiha umurongo ziranazishyura, abaturage birabanezeza kuko uwo mugogoro wa fagitire ziremereye z'amazi batakaga wabavuyeho.

Bamwe mu baganiriye n'itangazamakuru, bavuze ko bashima ubuyobozi bwumvise ugutakamba kwabo.

Umwe muri bo yagize ati'' Akarere sinzi ukuntu kabigenje na n'ubu twisanzura ku mazi, nta muntu urongera kuza kutubaza ikibazo cy'ideni ry'amazi.''

Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko mu gukemura iki kibazo, ubuyobozi bw'akarere bwafashe umwanzuro wo kwishyura izo fagitire.

Ati ''Fagitire z'amazi zo twarazishyuye,izindi nabo bakaba bazagenda baziyishyurira bishingiye ku nyungu babona kuko bafite umushinga w'ingurube,uyu munsi bafite izigera kuri 221, hamaze kugurishwa zimwe na zimwe ndetse n'ifumbire zabyaye asaga miliyoni 19Frw, aho bayagabanyamo kabiri, amwe akabafasha kwikenura,andi agakomeza umushinga.''

Meya Dr Murwanashyaka, akomeza avuga ko ibyo bikorwa bizagenda bibaha bushobozi bwo kwigira mu by'ibanze bakenera biturutse kuri uwo mushinga w'ingurube bityo bakarushaho kwigira mu bukungu.

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyaruguru bwavuze ko kandi bene iyi mishinga bashyiriweho ari yo bitezeho ko izabafasha no kwibonera ibindi birimo kwishyura umuriro w'amashanyarazi ifatabuguzi ry'amateleviziyo n'ibindi byose aba baturage batahwemye kugaragaza ko bibaremereye dore ko abenshi muri bo, ibyo byose byari bishya kuri bo.

Benshi mu batujwe muri uyu mudugudu babarizwaga mu cyiciro cy'abatishoboye, ibishimangira ko bateye intambwe mu iterambere.

Umudugudu w'Icyitegererezo wa Munini, utuwe n'imiryango 48, abawutuye bakaba bakomeje urugamba rw'iterambere mu nzego nyinshi z'ubuzima, aho badahemwa gushima Perezida Paul Kagame wabasirimuye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko nyuma yo kwishyurira aba baturage amazi, byabaye nko kubaremera urugo rushya ubu nabo bakataje mu kwigira kandi icyizere ari cyose.
Bimwe mu byo bahawe bagitaha iyi midugudu harimo n'ibiraro byiza byo kororeramo ingurube ngo zijye zibafasha kwikenura.
Abatangiye kujya bagurisha ingurube nta mpungenge z'uko fagitire ziri imbere bazajya baziyishyurira
Uyu mudugudu w'icyitegererezo wa Munini watujwemo imiryango 48
Aba baturage bagiye batungurwa n'impapuro z'imyenda y'amazi babaga barakoresheje basabwa kuyishyura, batiteguye kubera imihini mishya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abatujwe-mu-mudugudu-wa-munini-barashima-ubuyobozi-bwabishyuriye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)