Nyirashyaka wavuze imyato Kagame waciye ubuhunzi mu Banyarwanda, yifuza kubaka kaminuza i Nyamagabe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ubwo Paul Kagame yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 27 Kamena 2024.

Nyirashyaka yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka nyinshi ku gihugu cyane ko yatwaye ubuzima bw'abatutsi barenga miliyoni imwe mu gihe cy'iminsi ijana gusa.

Uretse abishwe ariko n'igihugu cyarasenywe bikomeye ku buryo kurwubaka byasabye guhera ku busa.

Nyirashyaka yagaragaje ko muri icyo gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari abanyarwanda bahungiye mu bindi bihugu birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ikitwa Zaire icyo gihe kandi na we ari mu bahungiye muri icyo gihugu cyo mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

Yashimye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanakomereza ku gucyura impunzi z'abanyarwanda zari hirya no hino mu bihugu bihana imbibe n'u Rwanda.

Ati 'Bamwe muri twe twahungiye muri zaire, Ingabo za FPR Inkotanyi mumaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mwashyizeho no gucyura impunzi. Ndagira ngo nsabe abateraniye ahangaha bamfashe tubashimire kuba mwaraciye ubuhunzi mu banyarwanda.'

Yagaragaje ko nyuma yo kongera kugera mu gihugu yagize icyizere cyo kubaho kuko yaje gusubira mu ishuri akiga ayisumbuye na Kaminuza kuri ubu akaba ari umwarimu muri TTC mater dei Mbuga.

Yahise ashima umukuru w'Igihugu ukomeje gushyira imbere iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage by'umwihariko ashima ko umukuru w'Igihugu yongereye umushahara wa mwalimu.

Ati 'Ndabashimiye mwagaruye icyizere cyo kubaho tutibagiwe n'umushahara wa mwarimu uyu munsi umaze guhindura byinshi ku buzima bwe.'

Abikuye ku mpanuro z'Umukuru w'Igihugu zijyanye no kwihesha agaciro no kwibeshaho, Nyirashyaka yagaragaje ko yaganiriye n'abantu ku gitekerezo cyo gushinga ishuri kuko ryari rikenewe mu murenge wa Tare wo muri ako Karere kandi byagezweho.

Ati 'Kubera imiyoborere yanyu myiza, inama n'impanuro, umutekano wizewe aho iwacu hegeranye n'ishyamba rya Nyungwe ubu ishuri Umwana Bright academy ryarakuze twavuye mu bukode tugura ikibanza twubatsemo ibyumba 10 by'amashuri. Twavuye ku bana 25 ytugeze ku bana 281 biga neza bagatsinda 100% Twavuye ku bakozi batanu ubu tugeze ku bakoze 19 duhemba neza.'

Uyu murezi yagaragaje ko bifuza ko iryo shuri barigeza ku rwego mpuzamahanga rigakomeza kugira uruhare mu myigire y'abana.

Ati 'Turifuza ko iri shuri ryacu twarigira icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga rikazava ku mashuri abanza rikagera kuyisumbuye no kuri Kaminuza kandi turi kumwe namwe tuzabigeraho.'

Yashimye ko u Rwanda ruha urubuga abakobwa n'abagore ku buryo kuri ubu buri wese afite uburenganzira bwo kwiga amasomo ya siyanse n'andi atandukanye.

Yahaye ubutumwa Abanyarwanda bari hirya no hino ku Isi ariko banze kuva ku izima ryo gutahuka mu gihugu bagafatanya n'abandi kucyubaka abasaba kugaruka mu rwababyaye.

Mu myaka irindwi ishize, akarere ka Nyamagabe kageze kuri byinshi kandi mu nzego zitandukanye kuko hagati ya 2017 na 2020 hubatswe umuhanda wa Nyamagabe- Murambi.

Byatumye umuhanda waguka unashyirwamo kuburimbo ubundi biteza imbere ubukungu bw'Akarere binyuze mu koroshya ubucuruzi n'imigenderanire.

Ibikorwa remezo bijyaye n'amashanyarazi ndetse ingo zifite amashanyarazi zikubye inshuro 6 ziva ku 10 531 mu 2017 zigera ku 68 269 mu 2023.

Gahunda y'imiturire nayo yashyizwemo imbaraga ku buryo hubatswe imidugudu itanu y'icyitegerezo ari yo Mugano, Tare, Kibumbwe, Musange na Kaduha.

Hatanzwe inkoko 6 240 ku miryango 624, ingurube 303 ku miryango 246, ihene 416 ku miryango 208 ndetse hubatswe ibikorwa remezo byo kwita ku matungo magufi birimo isoko rimwe ry'amatungo magufi, ivuriro rimwe ry'amatungo n'ibagiro ry'ingurube.

Muri myaka irindwi ishize kandi, imibereho myiza n'ubuzima bw'Abanyarwanda b'i Nyamagabe byitaweho kuko hubatswe ibigo nderabuzima n'amavuriro y'ibanze.

Uburezi nabwo bwashyizwe mu nkingi z'ingenzi kuko hubatswe ibyumba by'amashuri 763 mu gihe amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro agera kuri 11 (TVET Schools) yubatswe.

Muri gahunda yo kurwanya ubukene, hamaze gutangwa inka 6874 zafashije imiryango ikennye kwiteza imbere bashingiye ku kuvugurura ubuhinzi bakoresha ifumbire, bahindura imibereho.

Nyirashyaka yagaragaje ko yifuza kubaka Kaminuza muri Nyamagabe
Abakecuru basusurukije abitabiriye ibyo bikorwa byo kwiyamamaza
Abakambwe bari bishimiye kwakira Paul Kagame
Urubyiruko rwari rwinshi muri ibi bikorwa byo kwamamaza
Dr Claude, Alyn Sano, Ariel Wayz, Ndandambara na Riderman bari kuri Stade Nyagisenyi
Abaturage bo muri Nyamagabe bari bazindutse cyane
Ubwitabire bwari bwinshi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyirashyaka-wavuze-imyato-kagame-waciye-ubuhunzi-mu-banyarwanda-yifuza-kubaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)