Nyuma y'Ubwishongozi n'Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amafoto yagaragaje umujenosideri Kabuga Felisiyani ari kumwe n'umuryango we, ndetse akanaherekezwa n'amagambo y'ubwishongozi no gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe, Urwego rwashyiriweho kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, UNIRMCT, rumaze gutangaza ko Kabuga Felisiyani atigeze arekurwa nk'uko hari abari batangiye kubivuga.

Nubwo abacamanza banzuye ko Kabuga atazaburana uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo kuko ashaje cyane akaba adashobora kwisobanura, itangazo rya UNIRMCT riravuga ko akiri muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, i La Haye mu Buholandi.

Icyakora ayo mafoto yagaragaye arerekana ko 'gereza' Kabuga arimo ntaho itandukaniye n'umuryango we, kuko abayeho neza nk'umubyeyi ukikijwe n'abana, buzukuru n'abuzukuruza!

Ngiyo rero imibereho Loni igenera imfungwa zakoze ibyaha ndengakamere, barimo Kabuga Felisiyani, umujenosideri ruharwa wamaze imyaka itabarika yarihishe ubutabera.

The post Nyuma y'Ubwishongozi n'Agashinyaguro ku barokotse Jenoside biturutse mu miryango ya Kabuga, IRMCT yatangaje ko Kabuga Atarekuwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyuma-yubwishongozi-nagashinyaguro-ku-barokotse-jenoside-biturutse-mu-miryango-ya-kabuga-irmct-yatangaje-ko-kabuga-atarekuwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyuma-yubwishongozi-nagashinyaguro-ku-barokotse-jenoside-biturutse-mu-miryango-ya-kabuga-irmct-yatangaje-ko-kabuga-atarekuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)