Nyuma ya Shiboub, APR FC ishobora gutandukana n'undi munyamahanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko yemeye ubusabe bwa Sharaf Eldin Shiboub Ali Abdelrahman bwo gutandukana na we, ubu iri mu biganiro n'umugande Taddeo Lwanga ngo barebe niba yakwemera gusesa amasezerano.

Umunya-Sudani, Sharaf Eldin Shiboub wari usigaje amasezerano y'umwaka umwe muri APR FC, yasabye iyi kipe ko yamurekura akajya gukina muri Libya kuko yabonye ikipe imwifuza ndetse yiteguye no kumwimurira umuryango ukajya guturayo kuko muri Sudani hariyo intambara.

Ubu iyi kipe yatangiye ibiganiro n'umukinnyi ukomoka muri Uganda, Taddeo Lwanga ngo na we abe yatandukana na yo.

Lwanga na we yari asigaranye umwaka umwe, ntabwo APR FC yashimishijwe n'umusaruro we ku buryo bateganya kumurekura bakaba bamusimbuza.

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ikaba irimo gushaka uburyo iganira na Lwanga bakaba batandukana ku bwumvikane.

Amakuru ISIMBI yamenye iva mu bantu ba hafi ba Taddeo Lwanga ni uko umukinnyi we yumva yahaguma agasoza amasezerano.

Taddeo Lwanga, APR FC irifuza gutandukana na we
Shiboub yasabye gutandukana na APR FC ndetse irabyemera



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-ya-shiboub-apr-fc-ishobora-gutandukana-n-undi-munyamahanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)