Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Akagezi ka mushoreza', yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Kamena 2024.
Mbere yo guhaguruka, yavuze ko yiteguye gususurutsa abatuye muri Leta ya Texas muri Amerika. Yashishikarije abakunzi be n'abandi kutazacikwa n'iki kiganiro n'ibindi.Â
Ati "Bwira inshuti zawe n'abandi kuzaza kwifatanya natwe mu kwishimira umuziki ndetse n'ibiganiro bizatangwa kuri uriya munsi, tuzahurireyo."
Yaherukaga muri Amerika muri Nyakanga 2023, ubwo yari yagiye gusoza amasomo ye y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami rya 'Contemplation Center' muri University of Virginia mu Mujyi wa Washington.
Iri serukiramuco ryiswe 'Freedom Celebration' ni ngaruka mwaka, ritegurwa na Ramjaane Foundation, umuryango udaharanira inyungu uharanira amahoro n'ubwisanzure mu muryango mugari w'impunzi n'abimukira babarizwa muri kiriya gihugu.
Uyu muryango washinzwe n'umunyarwenya akaba n'umubwirazabutumwa bwiza, ufite inkomoko mu Majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu miryango y'abavuga ururimi rw'Ikinyarwanda.
Ni iserukiramuco rizaba ku wa 29 Kamena 2024. Mani Martin yabwiye InyaRwanda ko yatumiwe muri iri serukiramuco 'nk'umuhanzi uharanira ukwishyira ukizana kwa muntu'.
Muri iri serukiramuco, Mani Martin azahuriramo n'abandi bahanzi batandukanye. Yavuze ko azatanga ikiganiro kizibanda ku rugendo rugana aho umuntu yakwita imuhira.
Ni ikiganiro avuga ko gishingiye ku butumwa bwumvikana kuri Album ye ya Gatandatu yise 'Nomade' yashyize hanze mu 2023.
Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe n'umuziki. Azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka Live Performance.
Mu mwaka wa 2017, ni bwo Mani Martin yakoze ibitaramo bikomeye byazengurutse mu bice bitandukanye by'u Rwanda. Icyo gihe yahuye n'abakunzi be abamurikira album ye ya Gatanu yise 'Afro' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.
Mu 2019, uyu munyamuziki yataramiye mu gihugu cy'u Buyapani mu ruhererekane rw'ibitaramo 23 yise 'Mani Martin Japan Peace Tour'.
Album yise 'Nomade' yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe n'indirimbo esheshatu zirimo n'iyo yakoranye n'umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.
Iriho kandi indirimbo imwe yafatanije n'umuhanzi w'icyamamare ku mugabane wa Africa, Soul Bangs ukomoka muri Guinea Konakri wanegukanye Prix Découvertes RFI mu 2016, ndetse n'indi imwe yafatanije na Bill Ruzima.
Mu 2017, uyu muhanzi yasohoye Album yise 'Afro', mu 2008 ashyira hanze iyitwa 'Isaha ya 9', 'Icyo Dupfana' yo mu 2010, 'Intero y'amahoro' yo mu 2011 na 'My Destiny' yo mu 2012.
Mani Martin yerekeje muri Amerika nyuma y'amezi 11 ahaherewe impamyabumenyi y'icyiciro cya GatatuÂ
Iri serukiramuco, Mani Martin yitabiriye rizaba ku wa 29 Kamena 2024 muri Leta ya TexasÂ
Mani Martin avuga ko ikiganiro azatanga kizibanda cyane ku bihangano biri kuri Album ye 'Nomade'Â