Nyuma y'ibiganiro birebire, kuri miliyoni 50 Ani Elijah yasinyiye Police FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Nigeria wakiniraga Bugesera FC, Ani Elijah yamaze gusinyira Police FC amasezerano y'imyaka ibiri.

Uyu rutahizamu yatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ya 2023-24, aho yatsinze ibitego 15 anganya na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama.

Uretse Police FC na Rayon Sports yari yamweretse ko imukeneye ariko ibiganiro ntibyagenda neza bitewe n'ibyo uruhande rwa Ani Elijah rwifuzaga.

Police FC imaze igihe mu biganiro na Ani Elijah wari usigaranye umwaka umwe wa Bugesera FC, gusa byaragoranye kuko amafaranga yatangaga yari make.

Police FC yari yiteguye kwishyura miliyoni 30 Bugesera FC ariko iza kunaniranwa n'ayo iha Ani Elijah.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu rutahizamu yamaze gutangwaho miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda, miliyoni 30 zikazajya muri Police FC izindi 20 zigatwarwa n'umukinnyi.

Ani Elijah yamaze gusinyira Police FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-ibiganiro-birebire-kuri-miliyoni-50-ani-elijah-yasinyiye-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)