Nyuma y'imyaka myinshi atuye muri Amerika, Miss Kayibanda Aurore waje gukora ubukwe ntazasubirayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2012, Kayibanda Aurore yemeje ko yamaze kwimukira mu Rwanda aho aje gufatanya n'abandi kubaka igihugu cyamubyaye, ni nyuma y'imyaka myinshi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukobwa uvuka i Huye, ari mu Rwanda aho yaje gutegura ubukwe bwe na Gatera Jacques, aho byahuriranye n'ibihe by'amatora ya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda azaba mu kwezi gutaha kwa Nyakanga, akaba ari mu itsinda ry'ibyamamare birimo kwamamaza Perezida Kagame.

Miss Kayibanda Aurore akaba yaraje n'ibye byose aho atazasubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo we n'umugabo we Jacques Gatera ari ho basezeraniye imbere y'amategeko ariko bahisemo kuza gutura mu Rwanda.

Ubukwe bwa bo bukaba buteganyijwe tariki ya 15 Kanama 2024 bukaba buzabera mu Rwanda.

Agiye kubana na Gatera nyuma y'uko mu mpera z'umwaka wa 2014 nibwo byatangiye kuvugwa ko Miss Mutesi Aurore ari mu rukundo na Mbabazi Egide.

Icyo gihe ntibigeze babihakana cyangwa ngo bihishire kuko akenshi wasangaga amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga bari kumwe, barebana akana ko mu jisho ndetse banabwirana amagambo meza y'urukundo.

Ku wa 1 Werurwe 2018 hagiye hanze amakuru yemeza ko Mutesi wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012 yambitswe impeta y'urukundo na Egide Mbabazi bari bamaze igihe kirekire bakundana.

Egide yambikiye Miss Mutesi Aurore impeta y'urukundo muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Aba bombi bahanye isezerano imbere y'amategeko ku wa 29 Nyakanga 2018 ku nkombe z'inyanja mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine, bemeranya kubana nk'umugabo n'umugore.

Muri Gashyantare 2021 nibwo Kayibanda yemeje ko yatandukanye n'uwari umugabo we, Mbabazi Egide.

Aurore Kayibanda n'umugabo we bahisemo kuza gutura mu Rwanda



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-imyaka-myinshi-atuye-muri-amerika-miss-kayibanda-aurore-waje-gukora-ubukwe-ntazasubirayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)