Nyuma yo gutwara igikombe cya champions league, Mu ijoro ryakeye Real Madrid yanditse amateka mabi atishimiwe n'abafana bayo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo hashije uretse kuba Real Madrid yashimangiye ibigwi byo kuba ikipe ifite ibikombe byinshi by UEFA champions league yongeraho icya 15.

Iyi kipe yanakoze andi mateka mabi yo kuba ikipe ya kabiri yasoje igice cya mbere cy'umukino wa final ya UEFA Champions League idateye ishoti na rimwe rigana mu izamu.

Aya mateka mabi Real Madrid yakoze ku mukino wa nyuma yatsinzemo Dortmund, yaherukaga gukorwa n'ikipe ya Tottenham Hotspurs mu 2019, ubwo yatsindwaga na Liverpool ibitego 2-0, na yo igakora ayo mateka yo kudatera ishoti igana mu izamu mu gice cya mbere cyose.



Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gutwara-igikombe-cya-champions-league-mu-ijoro-ryakeye-real-madrid-yanditse-amateka-mabi-atishimiwe-nabafana-bayo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)