Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Abo bana' yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena 2024, mu rugendo rugamije gutaramira abafana be n'abakunzi b'umuziki we babarizwa muri kiriya gihugu.
Ni ubwa mbere agiye gutaramira muri kiriya gihugu. Ariko si ubwa mbere agiye gutaramira hanze y'u Rwanda, kuko yajyanye na Massamba Intore mu bitaramo bakoreye mu gihugu cy'u Bushinwa hizihizwa umubano iki gihugu gifatanye n'u Rwanda.
Uyu muhanzi yanaherekeje Louise Mushikiwabo mu Mujyi wa Armenia muri Asia, ubwo yiyamamarizaga ku nshuro ye ya mbere kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa, OIF.
Nziza Francis yabwiye InyaRwanda ko yerekeje mu Bufaransa mu rugendo rugamije kuririmba mu birori yatumiwemo n'umuryango w'inshuti ye. Ati 'Hari umuryango w'inshuti wantumiye kugirango mbashe gutaramana nawo mu birori bya Yubire y'umubyeyi wabo.'
Ku ruhande rw'ibyo, uyu muhanzi avuga ko azakora kuri Album ye nshya ari gutegura aho ari gukorana na Producer Guet Mulumba mu kuyitunganya.
Ati 'Ku ruhande rw'umuziki harimo gukora kuri Album yanjye iri gukorwa na Producer Guet Mulumba w'umuhanga nzabonana nawe tubinoze neza ubundi nkomereze mu Mujyi wa Louvre muri Paris n'ubundi ntaramane na bamwe mub ahatuye ubundi ngaruke mu Rwanda aho ndi gutegura Album nzabagezaho vuba mu gitaramo kizaba aricyiza pe.'
Nziza avuga ko Album ye izaba iriho indirimbo 10 zivuga u Rwanda ndetse n'umuco warwo bigahuzwa n'Imana cyane ko 'ariyo yaduhaye uyu muco mwiza twirata urimo ibyiza byinshi bituma tubaho tunezerewe.'
Uyu muhanzi yerekeje mu Bufaransa mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Inkotanyi Cyane" igaruka kuri Perezida Paul Kagame n'umuryango FPR- Inkotanyi.
Nziza yinjiye mu muziki ahereye ku ndirimbo zirimo 'Ubahiga' na 'Ni mwizihirwe' yahimbiye Mukuru we Nshutinzima Eric n'umugore we Umubyeyi Carine ku munsi w'ubukwe bwabo ari nabo bamushyigikiye mu kuyikora.
Ni umwe mu bahanzi bazi gucuranga gitari na piano, by'umwihariko inanga Nyarwanda yamugejeje mu bihugu bitandukanye nko mu Bushinwa, Armenie, Tanzania, Uganda n'ahandi.
Incamake ku buzima bwa Nziza Francis
Nziza Francis ni umugabo wubatse kuko afite umugore. Yavutse ku wa 21 Nyakanga 1989 akaba yaratashye mu Rwanda mu gihe Inkotanyi yanaririmbye zabohoraga Igihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ni umwana wa Gatatu mu bana batatu b'abahungu basigaye kuko bamwe mu bo bavukanaga batagihari. Yavukiye mu cyahoze ari Zayire aho Sekuru yari yarahungiye 1959.
Avuka mu muryango w'Intore cyane kuko Sekuru Mahuku Antoine yari umusizi n'Intore ikomeye mu Ntore za Nturo.
Afite Sekuruza wari ukomeye mu busizi n'inganzo kuko yari umuririmbyi i Bwami kwa Rudahigwa yanamujyanye mu bantu 12 ubwo bajyaga mu Bubiligi we yitwaga Paul Munzege.
Nziza Francis ni umuhanzi wabitangiye akiri muto ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa Gatatu mu 2007.
Icyo gihe yifatanyije n'abandi bana bakora Itorero baryita 'Inkumburwa' ari we wari ushinzwe kurihimbira indirimbo bataramiye henshi mu birori by'Igihugu, mu bukwe n'ahandi.
Kubera kubifatanye n'ishuri byatumye abihagarika ubwo yari agiye mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye, abisubukura ageze ku kigo Aparpe College hafi no ku Mukamira.
Yahise ashingwa Itorero ry'aho araritoza ndetse arihimbira n'imivugo berekaniye mu birori bitandukanye.
Uyu muhanzi yize muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Butare aho yize Icungamutungo n'Ikoranabuhanga. Ari muri Kaminuza yabaye mu Itorero 'Indangamuco' rya Kaminuza.Â
Niho yatangiriye urugendo rwo kwikorera indirimbo ze nk'umuhanzi wigenga, ndetse ni umwe mu bagize Gakondo Group irimo Masamba Intore, Jules Sentore, Teta Diana, Ngarukiye Daniel, Michael NGabo n'abandi.
Nziza Francis yerekeje mu Mujyi wa Paris mu Bufatansa mu bitaramo bikomeye
Nziza yatangaje ko mu gihe azamara mu Bufaransa azakora indirimbo ziri kuri Album ye nshya
Nziza yagaragaje ko ibi bitaramo bye bya mbere mu Bufaransa bizamufasha kwagura inganzo ye
Nziza amaze igihe akorera ibitaramo mu Rwanda ahantu hanyuranye bishamikiye ku muco w'abanyarwandaÂ
Nziza Francis yitwaje inanga muri ibi bitaramo agiye gukorera mu Bufaransa no kuririmba muri Yubile y'imyaka 50 y'umwe mu miryango
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INKOTANYI CYANE' YANZIZA FRANCIS
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'WARABOHOWE' YA NZIZA FRANCIS
 ">