Omborenga Fitina yarangizanyije na Rayon Sports, Christian na Muhadjiri bashobora kumusangayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wo ku ruhande rw'iburyo wakiniraga APR FC, Omborenga Fitina yamaze kumvikana Rayon Sports kuyikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Omborenga wakiniraga APR FC kuva 2017, yari asoje amasezerano ye muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ariko ntiyifuza kumwongerera amasezerano.

Bivugwa ko Omborenga ubuyobozi bw'iyi kipe butishimiye imyitwarire ye cyane ko yigeze no kwamburwa inshingano zo kuyobora abandi mu kibuga kubera imyitwarire batishimiye, yari yatinze gutangira imyitozo.

Omborenga Fitina akaba agiye gukinira Rayon Sports mu gihe cy'imyaka 2 aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 25.

Bivugwa ko kandi uyu mukinnyi ashobora kujyana na mugenzi we bakinanaga muri APR FC, Ishimwe Christian ukina ku ruhande rw'ibumoso yugarira na we utazongererwa amasezerano muri APR FC.

Chritian wari umaze iminsi mu biganiro na Police FC ngo abe yayerekezamo, bivugwa ko bananiwe kumvikana ku mafaranga agomba guhabwa.

Yahise yinjira mu biganiro na Rayon Sports ndetse amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ashobora kurangizanya n'iyi kipe ariko bikaba byari bitararangira.

Rayon Sports kandi amakuru avuga ko yamaze kurangizanya na Hakizimana Muhadjiri na we wari usoje amasezerano muri Police FC.

Uyu mukinnyi akaba yifuzaga gukomezanya na Police FC ariko bakaba barananiwe kumvikana aho bivugwa ko yamuhaga amafaranga make, yamuhaye miliyoni 15 agasinya imyaka 2 ariko ntiyabyemera.

Uyu mukinnyi wifujwe na Rayon Sports kuva 2020, amakuru avuga ko yamaze kwerekeza muri Rayon Sports akaba agiye kuyikinira mu mwaka w'imikino wa 2023-24.

Omborenga Fitina yamaze kurangizanya na Rayon Sports
Ishimwe Chritian na we biravugwa ko mu masaha make ararangizanya na Rayon Sports
Muhire Kevin



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/omborenga-fitina-yarangizanyije-na-rayon-sports-christian-na-muhadjiri-bashobora-kumusangayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)