Paul Kagame, Frank Habineza na Mpayimana Philippe bemerewe guhatanira kuyobora u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Manirareba Herman, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Rwigara Diane, Mbanda Jean na Hakizimana Innocent ntabwo bujuje ibisabwa, bityo ntabwo bashyizwe kuri uru rutonde rw'agateganyo.

Dore ibyo abakandida batemerewe batari bujuje

Herman Manirareba

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje ko atatanze Lisiti y'abantu 600 bemerewe gutora bashyigikiye kandidatire ye.

Hakizimana Innocent

Hakizimana Innocent ntiyujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu Karere ka Nyagatare na Gatsibo bari no kuri Lisiti y'Itora y'utwo turere.

Mu Karere ka Nyagatare, Gatsibo, Kirehe harimo nimero z'ikarita ndangamuntu z'abamushyigikiye zirimo zimwe zitari zo, izindi zitabaho ndetse n'izidahuye n'amazina ari kuri lisiti yatanze.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa, yatangaje kandi ko mu basinyiye Hakizimana Innocent, hari abagaruka kuri lisiti irenze imwe nyamara imikono yabo itandukanye.

Hari kandi abagaragara kuri Lisiti y'abamushyigikiye bemeza ko batamusinyiye.

Barafinda

NEC yagaragaje ko Barafinda Sekikubo Fred, kuri Lisiti y'abashyigikiye kandidatire ye, atujuje nibura abantu 12 bafatiye ikarita ndangamuntu mu turere bazatoreramo.

Utwo turere ni Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Gakenke, Kirehe, Rubavu, Burera, Rutsiro, Bugesera Ngororero na Kayonza.

Komisiyo igaragaza ko hari aho usanga yarashyizeho amazina ariko nta nimero ndangamuntu z'abantu bamusinyiye, mu gihe hari ahashyizwe kuri lisiti hariho amazina na nimero z'indangamuntu ariko nta mikono ya banyirazo iriho.

Habimana Thomas

NEC yagaragaje ko kuri Lisiti y'abashyigikiye kandidatire ye, atujuje abantu nibura 12 bafatiye ikarita ndangamuntu kandi bari kuri lisiti y'uturere bazatoreramo.

Utwo turere ni Nyaruguru, Kirehe, Nyamasheke, Bugesegera, Rwamagana.

Mu Karere ka Nyaruguru, Nyamasheke, Rwamagana na Gatsibo yatanze nimero z'abamushyigikiye zitabaho n'izindi zidahuye n'amazina y'abamusinyiye bari kuri Lisiti.

Hari kandi abantu bemeza ko batigeze bamusinyira kandi bagaragara kuri Lisiti yatanze.

Diane Shima Rwigara

Diane Rwigara ntiyujuje ibisabwa, aho bimwe mu byo atatanze harimo icyemezo cy'uko atakatiwe n'inkiko, ahubwo akaba yaratanze kopi y'urubanza.

Mu mwanya w'icyemezo cy'ubwenegihugu Nyarwanda bw'inkomoko, Diane Rwigara yatanze inyandiko y'ivuko.

Kuri lisiti yatanze y'abashyigikiye kandidatire ye, ntiyujuje abantu nibura 12 kandi bari no kuri lisiti y'uturere bazatoreramo.

Utwo turere ni Kamonyi, Gatsibo, Gasabo, Musanze, Nyagatare, Burera, Nyabihu na Kayonza.

Muri lisiti z'abamushyikiye mu Karere ka Huye na Gisagara, indangamuntu zabo ntizibaho, hagaragaye kandi zimwe mu nomero z'ikarita ndangamuntu zidahuye n'amazina y'abo yanditse kuri lisiti y'abamushyigikiye.

Mbanda Jean

Mbanda Jean ntiyigeze asinyisha abantu bashyigikiye kandidatire ye mu turere 27.
Yatanze lisiti y'abamushyigikiye mu turere dutatu twonyine, ari two Gasabo, Bugesera na Kicukiro.

NEC yatangaje ko ibituzuye kuri lisiti y'abashyigikiye umukandida bidashobora kuzuzwa nyuma y'itariki 30 Gicurasi 2024 kuko ari bwo hasojwe igikorwa cyo gusinyisha abashyigikiye kandidatire no kuzakira.

Icyakora abakandida batujuje ibindi byangombwa bitarimo ilisiti y'itora bemerewe kubijyana mu gihe cy'iminsi itanu y'akazi nyuma yo gutangaza urutonde rw'agateganyo.

Paul Kagame yemerewe kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
Mpayimana Philippe yemerewe kwiyamamaza nk'umukandida wigenga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-frank-habineza-na-mpayimana-philippe-bemerewe-guhatanira-kuyobora-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)