Paul Kagame na Madamu yarabanyuze! Imvano ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba utaragera aho bibera, birashoboka ko wabashije no kuyumva binyuze ku muyoboro wa Youtube wa FPR-Inkotanyi inyuzaho ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame mu buryo bw'imbona nkubone (Live).

Niba bitameze uku, birashoboka ko muri telefone  yawe wanakiriye amashusho agaragaza Paul Kagame na Madamu babyina iyi ndirimbo bari kumwe n'ibihumbi by'abantu bitabiriye ibyo bikorwa.

Ni indirimbo igarutsweho cyane muri iki gihe mu bikorwa byo kwiyamamaza no ku mbuga nkoranyambaga, nyamara imaze imyaka itandatu isohotse, kuko yagiye ku wa 8 Nzeri 2016.

Ikoze mu njyana gakondo, aho amajwi yayo yatunganyijwe na Didier Touch usanzwe ubarizwa mu Bubiligi. Yaba mbere y'uko Paul Kagame avuga ijambo ndetse na nyuma iyi ndirimbo iracurangwa cyane kurusha izindi zumvikana cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza kwe, ibi binashimangirwa n'amashusho ajya hanze amugaragaza ari kumwe na Madamu n'abandi bayibyina.

Umuhimbyi wayo yaramutunguye!

Lionel Sentore niwe wahimbye iyi ndirimbo y'iminota 4 n'amasegonda 23' mu gihe cy'imyaka itandatu ishize ayishyira ku rubuga rwe rwa Youtube ndetse no ku rubuga rw'itorero 'Ingangare' abanamo na mugenzi we Charles Uwizihiwe.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nibwo iyi ndirimbo igarutsweho cyane mu itangazamakuru. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Lionel Sentore yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo nyuma yo kwicara akazirikana umurage yasigiwe n'ababyeyi nko gukunda igihugu, umuco n'ibindi birenze kugabibwa inka.

Yavuze ko iyi ndirimbo yakomotse kuri Sekuru Sentore Athanase 'kubera yangabiye byinshi, gukunda igihugu, angabira gukunda umuco, angabira n'ibihangano bya gakondo'.

Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.

Ati 'Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira.'

Akomeza ati 'Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Paul Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n'ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk'abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze.'

Iyi ndirimbo yayikoreye i Burayi, iri mu za mbere yashyize hanze. Anavuga ko yayihimbye ashingiye ku buzima bushya yari yinjiyemo nk'umusore.

Ni indirimbo avuga ko yakwifashishwa na buri wese ushaka gushimira umubyeyi we ndetse n'Umukuru w'Igihugu. Ati 'Navuga ko nagiriwe uburyo bwo kuyihimba no kugira impano nkabasha kuririmba ku mubyeyi wanjye, gusa navuga ko umutwe w'iki gihangano muri rusange ari ugushima Perezida Paul Kagame, yatugabiye ibyo twari dukeneye, biri muri ubwo buryo nahimbyemo iyo ndirimbo.'

Naratunguwe kubona Umukuru w'Igihugu na Madamu bayibyina

Lionel yavuze ko kuva ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame byatangira, amaze iminsi yakira muri telefone ye amashusho agaragaza Umukuru w'Igihugu na Madamu bari kumwe n'abandi babyina iyi ndirimbo ye yise 'Uwangabiye'.

Ni ibintu avuga ko byamukoze ku mutima, kandi muri we byatumye adasinzira kubera ko ahora atekereza uburyo indirimbo ye yamuserukiye aho atabashije kugera.

Ati 'Ikindi kintu navuga cyanyuze umutima cyane ku buryo maze igihe ntaryama ahubwo mbanezerewe cyane kubera ibyishimo, kuba narabonye Perezida wacu arimo kubyina indirimbo yanjye namuhimbiye 'Uwangabiye' nyuma y'imyaka 6 ishize iyo ndirimbo ihari, nabonye ko ibyo dukora byose biba bifite igihe, kandi si uko bidakunzwe, ariko biba bifite n'igihe cyabo kuba byagaragara y'uko abantu bagukunze.'

Akomeza ati 'Mu by'ukuri nashimishijwe no kubona Umukuru w'Igihugu na Madamu babyina indirimbo yanjye, byanteye ishema ryo kuba nakora birushijeho kandi nkakora ntanga ubutumwa no ku bandi cyane cyane ku gihugu cyacu.'

 

 

Amashusho yafashwe mu bihe bitandukanye agaragaza Paul Kagame na Madamu babyina indirimbo 'Uwangabiye'

Abarimo Jules Sentore, Murayire, Semanza, Ruti Joel, Icyogere n'abandi bahuje imbaraga babyina iyi ndirimbo 'Uwangabiye', ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali
Abasore b'intore cyane bari mu ngamba babyina indirimbo 'Uwangabiye' ya Lionel Sentore ubarizwa mu Bubiligi 

Lionel Sentore yatangaje ko yahimbye indirimbo 'Uwangabiye' ashingiye ku kuba Umukuru w'Igihugu 'yaratugabiye inka n'Igihugu'

 

Abarimo umunyamakuru wa Kiss Fm, Andy Bumuntu bari imbere ya Paul Kagame babyina indirimbo 'Uwangabiye' 


Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore uri ku murongo w'imbere




 

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'UWANGABIYE' YA LIONELSENTORE

 ">

KANDA HANO UREBE KU ISAHA 1 N'IMINOTA 4' ABAHANZI BABYINAINDIRIMBO 'UWANGABIYE' IMBERE YA PEREZIDA KAGAME

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144450/paul-kagame-na-madamu-yarabanyuze-imvano-ya-uwangabiye-indirimbo-yaryoheje-ibikorwa-byo-kw-144450.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)