Paul Kagame yasabye ko umuhanda Karongi-Muhanga usanwa vuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paul Kagame wari wakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu Karere ka Karongi, yagaragaje ko atishimiye kuba umuhanda Karongi-Muhanga warangiritse.

Ati 'Hanyuma hari umuhanda uva hano muri ibi bice, ugenda ukagera za Muhanga mu mujyi. Ntabwo nishimye cyane kuko ikibazo gihari cyari gikwiye kuba cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze.'

Yakomeje agaragaza ko bikwiye kwihutishwa bikanashyirwamo imbaraga kugira ngo umusaruro uturuka muri Karongi na Rutsiro ubashe kugera ku masoko atandukanye.

Ati 'Aho tuvugira aha, ubwo abo mbwira barumva. Kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakira ku kiyaga, abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka hano ushobore kugera ku isoko ry'ahandi mu gihugu cyangwa mu Mujyi Mukuru w'u Rwanda byoroshye ndetse muvanemo ifaranga.'

Yashimangiye ko yizeye umutekano igihugu gifite ariko ko bikwiye kujyana n'ibikorwaremezo binoze birimo n'imihanda mu kunoza urujya n'uruza hagati y'uturere.

Ati 'Bijyana n'umutekano, ndawizeye kandi ndabizeye kuri wo. Rero turashaka ko ari abakerarugendo, ari abandi bacuruza, biba urujya n'uruza hagati y'utu turere n'ahandi. Imihanda bayivuze, amashanyarazi bayavuze, ari inyubako zindi, ari iz'amashuri, iz'aho bavurira, birahari twavuga ko ari byiza ariko turashaka ibirenze. Turashaka kubyongera, ubu iriya tariki ya 15 y'ukwezi gutaha kugira ngo dutangire.'

Umuhanda Muhanga-Karongi warangiritse cyane ku buryo wagiye uzamo ibinogo. Ni umuhanda w'ibilometero 128 umaze igihe kuko igice cya mbere cyawo cyuzuye mu 2000, ikindi cyuzura mu 2002.

Ni umuhanda ufatiye runini ubukungu bw'igihugu kuko woroshya ubuhahirane hagati y'ibice by'Iburengerazuba, Intara y'Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali kandi ukanyuramo ba mukerarugendo batandukanye bava cyangwa bajya mu turere nka Rutsiro, Karongi na Nyamasheke.

Mu bihe bitandukanye ubuyobozi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubwikorezi, RTDA, cyakunze kugaragaza ko umuhanda Muhanga-Karongi umaze igihe wubatswe ku buryo washaje ukaba ukeneye gukorwa bushya.

Bwakunze kugaragaza ko wakabaye warakozwe kera ariko hakomeje kuba imbogamizi mu kubona amafaranga akenewe ngo wose usanwe, cyane ko ibikorwa byo kuwusana byagiye bikorwa mu byiciro.

Bigaragazwa ko wangijwe bikomeye cyane biturutse ahanini ku modoka z'uruganda rukora sima (CIMERWA) zawukoresheje cyane kandi zikoreye imizigo iremereye, mu gihe ubwo wakorwaga ibyo bitari byarateganyijwe.

RTDA yakunze kugaragaza ko bizagera mu 2024 uwo muhanda waramaze gukorwa mu buryo burambye nubwo icyo kibazo kitarakemuka na n'ubu.

Umuhanda wa Muhanga-Karongi warangiritse bikomeye
Paul Kagame yasabye ko ikibazo cy'uyu muhanda gikemuka vuba



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/paul-kagame-yasabye-ko-umuhanda-karongi-muhanga-usanwa-vuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)