PDI ntabwo ikeneye kujya mu Nteko ari intama - Sheikh Harerimana abwira ab'i Rwamagana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kamena 2024 ubwo Ishyaka PDI ryari mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida w'Umuryango FPR-Inkotanyi bahisemo gushyigikira mu matora y'Umukuru w'Igihugu, ndetse no kwamamaza abakandida-Depite b'iri shyaka.

Ibikorwa byo kwamamaza babitangirije mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro ahahurijwe hamwe abanyamuryango b'iri shyaka mu Ntara y'Iburasirazuba.

Perezida wa PDI, Sheikh Harerimana yavuze ko bahisemo gushyigikira Umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, kuko asanzwe ari umuyobozi mwiza wafashije igihugu kwiyubaka nyuma y'ibihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sheikh Harerimana yavuze ko Paul Kagame ari Intare iyobora izindi ntare, agaragaza ko ari na yo mpamvu na bo biyemeje kwiyamamaza mu matora y'Abadepite kugira ngo bajye kumushyigikira mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere igihugu.

Ati 'Nka PDI rero icyo tubizeza ntabwo dukeneye kujya muri iriya Nteko ngo tube intama, turabasaba amajwi yo kugira ngo tujyemo turi intare. Dukore amategeko asobanutse, tugenzure ibikorwa bya Guverinoma tudadiye tudatitira. Nimudutore kugira ngo muzabone ko turi intumwa zitumika.'

Sheikh Harerimana yavuze ko bahisemo kutifatanya na FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Abakandida Depite kuko babonaga bakuze kuburyo bajya ku ruhande nabo bagatorwa n'abanyamuryango babo ndetse n'abandi baturage muri rusange.

Ishimwe Grace ukuriye urubyiruko rwa PDI mu Ntara y'Iburasirazuba, yavuze ko urubyiruko rwose rwiteguye gushyigikira Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, bahisemo gushyigikira. Yijeje ko kandi ku mwanya w'Abadepite naho bafite icyizere ko PDI izatisinda amatora kuko ari ishyaka rirangwa n'ubumwe kandi abaturage benshi bishimiye.

Mugenzi Issa wo mu Karere ka Rwamagana we yavuze ko bafite icyizere cy'uko ishyaka ryabo rizatsinda amatora y'Abadepite. Yavuze ko kuri ubu nk'urubyiruko biteguye kandi bamaze kwamamaza Abakandida babo ahantu hose.

PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yasabye abaturage ba Rwamagana kubashyigikira mu matora y'Abadepite
Ishyaka rya PDI ryavuze ko rizashyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame
Abarwanashyaka ba PDI bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida mu matora y'Abadepite
Umuyobozi w'Akarere ka Rwmagana yakiriye aba PDI baje kwiyamamariza muri ako karere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pdi-ntabwo-ikeneye-kujya-mu-nteko-ari-intama-sheikh-harerimana-abwira-ab-i

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)