Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame azafungura Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, mbere y'umukino uzahuza Police FC na APR FC muri iyi nyubako yakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo, bemeje ko Perezida Kagame azaba ari muri iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi Stade nshya, aho abakunzi b'umupira w'amaguru bazafungurirwa imiryango hagati ya saa Tanu na saa Cyenda z'amanywa.

Perezida Kagame, yari kuri Stade Amahoro ubwo hakinwaga umukino wo kuyisogongera wiswe 'Umuhuro mu Mahoro', aho yahuye n'abana b'amarerero ya Paris Saint Germain na FC Bayern Münich babanje gukina mbere y'umukino APR FC yanganyirijemo na Rayon Sports 0-0.

Umukino w'umupira w'amaguru Umukuru w'Igihugu yaherukaga gukurikirana, ni uwa nyuma wa CHAN 2016 igihugu cya Congo Kinshasa cyatsindiyemo Mali kuri iyi Stade mbere yo kuvugururwa.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y'ibanze yo kubaka Stade Amahoro yatangiye, ariko ibikorwa nyir'izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwaga na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n'izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iheruka kwemezwa n'inzobere zivuye muri CAF nyuma yo kuyisura zayishyize ku rwego rwo hejuru kuri uyu Mugabane no ku Isi nzima, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi ndetse n'icy'Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.

The post Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/perezida-kagame-azafungura-ku-mugaragaro-stade-amahoro-hakimwa-umukino-uzahuza-apr-na-police/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-azafungura-ku-mugaragaro-stade-amahoro-hakimwa-umukino-uzahuza-apr-na-police

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)