Yabitangarije mu nama ya mbere Koreya y'Epfo yagiranye n'abayobozi b'ibihugu bya Afurika yiswe Korea-Africa Summit kuri uyu wa 4 Kamena 2024.
Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko igihe ari iki ngo Koreya y'Epfo na Afurika bigere ku bufatanye bwisumbuye kuko ari igihugu kizi neza agaciro k'ubusugire n'ubwigenge ndetse n'urugamba rwo kugera kuri politike idaheza kandi buri wese akabazwa ibyo akora.
Ati 'Ayo mateka atwemerera kurebana amaso ku maso, tukubahana'
Perezida Kagame yagaragaje ko Koreya y'Epfo ari urugero rwiza rwo kureberaho uko igihugu gishobora kugira impinduka zikomeye mu iterambere.
Ati 'Ibyo Koreya y'Epfo yanyuzemo bigaragaza ko igihugu gishobora kugira impinduka zikomeye kandi zihuse bikozwe n'ikiragano kimwe. Hari uwabasha gusobanura impamvu Afurika itaraba umugabane ukize? Afurika ishobora kwihuta mu iterambere kurushaho, kandi nta yindi nzira ihari yo kubigeraho atari ukwibanda ku mutekano, ubuzima, uburezi n'ikoranabuhanga.'
'Ibi byose birashoboka, bigaterwa n'uburyo dukemuramo ibibazo byacu bijyanye n'imiyoborere. Urubyiruko rwa Afurika rukeneye ayo mahirwe. Birashoboka.'
Perezida Kagame yagaragaje ko Koreya y'Epfo yagize uruhare mu kugeza ikorabuhanga rigezweho mu Rwanda no muri Afurika, kandi bigakorwa mu buryo bwihuse.
Yerekanye ko hakiri byinshi bikeneye ubufatanye bw'impande zombi birimo ikoreshwa ry'ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), ama-robots, ikoranabuhanga ryo gukora amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire n'ibindi.
Perezida Kagame kandi yerekanye ko impande zombi zishobora kungukira mu ishyirwa mu bikorwa ry'Isoko Rusange rya Afurika, kuko uyu mugabane ufite amahirwe yo kuzaba uyoboye iterambere ry'ubukungu bw'Isi mu gihe gito kiri imbere kubera umubare munini w'urubyiruko kandi rufite ubushobozi ruhari.
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Afurika, ndetse n'imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, yabaye guhera ku wa 04 â" 05 Kamena 2024.
Repubulika ya Koreya y'Epfo ni kimwe mu bihugu by'abafatanyabikorwa b'imbere mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).
Amasezerano nk'aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.
Muri Kanama 2023, nabwo ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano arimo yerekeye "Inama za politiki," agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi n'ibindi.
Korea-Afric Summit ije ikurikira iyabaye muri Nzeri 2023, ariko iri ku rwego rwa za minisiteri. Ni inama iba igamije guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu izwi nka Korea-Africa Economic Cooperation (KOAFEC).