Perezida Kagame yahishuye ko afite amakuru ko Rusesabagina yasubiye mu bikorwa by'iterabwoba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25 mu Rwanda ahamijwe ibyaha by'iterabwoba bishingiye ku bitero wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019. Byaguyemo abagera ku icyenda, imitungo irasahurwa, ibindi birangizwa.

Ni nyuma y'uko uyu mugabo yari yatawe muri yombi muri Kanama mu 2020.

Ku wa 24 Werurwe 2023, Guverinoma y'u Rwanda yafunguye Rusesabagina na bagenzi be 19, nyuma y'imbabazi bahawe na Perezida.

Rusesabagina w'imyaka 68 yandikiye Perezida Kagame asaba imbabazi z'ibyaha yakoze ari na byo byatumye akatirwa igifungo cy'imyaka 25, yiyemeza kutazagisubira naramuka ababariwe, gusa nyuma y'igihe gito afunguwe yatangiye kunyuranya n'iyi mvugo.

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 yabajijwe uko yakiriye uku gutandukira kwa Rusesabagina bigendanye n'imbabazi yari yamuhaye.

Perezida Kagame yavuze ko abibona ko uyu mugabo yatandukiriye kandi afite amakuru ko yasubiye mu bikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, ashimangira ko azaba ari umunyamahirwe (niyongera kugirirwa imbabazi yahawe).

Ati 'Hari ibintu byinshi byabaye kugira ngo abe ari hariya hanze, gusa ntabwo dufite umwanya uhagije wo kubijyamo byimbitse, ariko ni byiza kuri we kuba ari hariya hanze akora ibyo aribyo byose ashaka kuvuga, haba mu guhindanya isura y'igihugu, ariko tunafite amakuru ko yasubiye mu bikorwa byo gutera inkunga iyi mitwe yitwaje intwaro. Azaba ari umunyamahirwe mu gihe kiri imbere niyongera gufatwa, akora ibyo yakoraga mbere ubwo yisangaga imbere y'ubutabera.'

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibyo Rusesabagina yakora byose, nta kibazo ashobora guteza u Rwanda cyangwa iterambere ryarwo.

Ati 'Wenda arashaka gukomeza kugerageza amahirwe ye ariko ibyo birasa no kwisumbukuruza, ariko icyo nakubwira ni uko ushingiye ku mateka ye, ibinyoma biri mu nkuru ye, ibyo yabihinduye akazi kandi ntacyo nabikoraho, ariko nakubwira ko nta ngaruka na nto yagira ku bibera mu rwanda, haba iterambere Cyangwa ibindi.'

Abajijwe niba yicuza kuba yaramuhaye imbabazi, Perezida Kagame yavuze ko 'oya nta kintu na kimwe nkwiriye kwicuza, ntabwo muha ako gaciro, nta nubwo njya mutekerezaho, kugeza igihe wazamuraga izina rye'.

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Rusesabagina akomeje kugaragaza ko atigeze atezuka ku mugambi we wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Muri Gicurasi mu 2024 uyu mugabo yumvikanye ashimangira ko ibihumbi 20 by'Amayero yemereye ubutabera ko yahaye umutwe w'iterabwoba wa FLN atigeze abitanga.

Ati 'Nta mafaranga nahaye uwo mutwe witwaje intwaro'

Umunyamakuru Marc Perelman bagiranaga ikiganiro yahise amwibutsa ko yabyemereye Urukiko, undi mu kumuhwika avuga ko 'nabyemeye kugira ngo ndokore ubuzima bwanjye."

Uyu mugabo kandi aherutse kumvikana anenga gahunda y'u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Mu gihe guverinoma y'u Bwongereza iri gutegura gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu yaganirije abantu batandukanye kugira ngo bayisobanurire uko uburenganzira bw'ikiremwamuntu bwubahirizwa mu Rwanda.

Ku wa 21 Gashyantare 2024, abagize iyi komisiyo baganirije Rusesabagina nk'umuntu 'uhirimbanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu', bamubaza uko yari abayeho mu gihe yari mu Rwanda, ubuzima bwe bwo mu buhungiro mu Bubiligi n'ubwo mu igororero rya Nyarugenge.

Rusebagina yabwiye iyi komisiyo ko hashize hafi imyaka 30 atotezwa na Leta y'u Rwanda, kandi ngo azira abantu 1268 'yarokoreye' muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati 'Kubera ibyo nakoze mu 1994, ibyo byabaye ikibazo. Kubera ko nabaye icyamamare, abanyamakuru bose bazaga mu Rwanda bashakaga kumvugisha mbere y'uko bagira undi bavugisha.'

Rusesabagina utuye muri Leta ya Texas muri Amerika, yatawe muri yombi muri Kanama 2020 akurikiranweho ibyaha by'iterabwoba bikomoka ku bikorwa bya MRCD-FLN byahitanye ubuzima bw'abantu mu Rwanda. Mu 2021, urukiko rwamukatiye igifungo cy'imyaka 25.

Rusesabagina yaje gusaba imbabazi arazihabwa, asohoka mu igororero rya Nyarugenge muri Werurwe 2023. Yarekuwe kugira ngo ajye kwivuza uburwayi budakira burimo 'Diyabete', kandi yari yahawe ibwiriza ryo kutongera kwijandika muri politiki irebana n'u Rwanda.

Rusesabagina washinze ndetse akayobora Umutwe wa MRCD/FLN, yari yarakatiwe gufungwa imyaka 25



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahishuye-ko-afite-amakuru-ko-rusesabagina-yasubiye-mu-bikorwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)