Perezida Kagame yari yabanje kugirana ikiganiro n'abajyanama b'ubuzima barenga 8000 baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n'abandi bagize urwego rw'ubuzima mu Rwanda.
Bahuriye muri BK Arena mu rwego rwo kwishimira uruhare rwabo mu guteza imbere ubuzima bw'Abaturarwanda.
Nyuma y'ibi biganiro Perezida Kagame yahuye n'abana bo mu marerero ya FC Bayern Münich na Paris Saint Germain, bari mu mukino ubanziriza uwahuje APR FC na Rayon Sports.
Imikino yombi yari yateguwe mu rwego rwo gusuzuma niba Stade Amahoro iheruka kwemerwa n'Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) imeze neza mu bijyanye no kwinjira no gusohoka kw'abafana, umutekano, ubwatsi bw'ikibuga, ibibaho byandikwaho ibitego n'ibindi bikoresho bitandukanye biyigize niba bikora neza.
Umukuru w'Igihugu kandi yanasuhuje abaturage b'i Remera mu Mujyi wa Kigali, biganjemo abari bagiye kureba umukino w'abakeba Rayon Sports na APR FC wahawe inyito ya 'Umuhuro mu Mahoro'.
Uyu mukino wasojwe amakipe yombi aguye miswi ubusa ku busa, ndetse hagaragara umuvundo mu bafana bashakaga kujya kwihera ijisho amakipe yabo akinira muri stade nshya ivuguruye kandi yagutse.