Perezida Kagame yahuye na Yoon Suk Yeol wa Koreya y'Epfo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yageze muri Koreya y'Epfo ku wa 02 Kamena 2024, aho yitabiriye Inama ya mbere iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwa Aziya, kigiye kugirana n'abayobozi b'ibihugu bya Afurika yiswe Korea-Africa Summit.

Iyi nama Perezida Kagame yitabiriye biteganyijwe ko izahuza abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Afurika, ndetse n'imiryango mpuzamahanga ifite icyo iri gukora ngo Afurika itere imbere, ikazaba guhera ku wa 04 â€" 05 Kamena 2024.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungurwa, hakaba hari n'ibiganiro bizatangwa n'abandi bakuru b'ibihugu na za guverinoma bazaba bitabiriye.

Ubwo iyi nama izaba iri kuba, biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame azanasura Kaminuza ya Yonsei yo muri iki gihugu, aho azahabwa Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) y'icyubahiro mu Ishami rya 'Public policy and Management'.

Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi.

Ni kaminuza yashinzwe mu 1885, ikaba imaze gushinga ibigo by'ubushakashatsi bigera ku 178 mu nzego zitandukanye.

Repubulika ya Koreya ni kimwe mu bihugu by'abafatanyabikorwa b'imbere mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Nzeri uyu mwaka, u Rwanda na Repubulika ya Koreya byasinye amasezerano ajyanye no kurinda abantu gusora kabiri (Double Taxation Avoidance Agreement).

Amasezerano nk'aya yorohereza ubufatanye mu bukungu no kugabanya inzitizi zishingiye ku misoro, ashishikariza ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

Muri Kanama 2023, nabwo ibi bihugu byashyize umukono ku masezerano arimo yerekeye "Inama za politiki," agamije guteza imbere ibiganiro bya politiki n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi n'ibindi.

Korea-Afric Summit ije ikurikira iyabaye muri Nzeri 2023, ariko iri ku rwego rwa za minisiteri. Ni inama iba igamije guteza imbere ubufatanye mu by'ubukungu izwi nka Korea-Africa Economic Cooperation (KOAFEC).

KOAFEC yari ibaye ku nshuro ya karindwi, aha Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD yasinyanye amasezerano abiri na Repubulika ya Koreya, afite agaciro ka miliyoni 28.6$ (arenga miliyari 37 Frw).

Ni amafaranga biteganyijwe ko azafasha mu guteza imbere ingufu zitangiza, guteza imbere ubuhinzi bugezweho, no gubakira ubushobozi mu bijyanye n'ubumenyi ku baturage bo mu bihugu bya Afurika.

Ni amasezerano yari abayeho akurikiye andi ya miliyoni 600$ (arenga 778 Frw) ikigo cyita ku ishoramari rikorwa mu guteza imbere ingufu na Repubulika ya Koreya na none mu gufasha ibihugu by'uyu mugabane kubakirwa ubushobozi mu bijyanye n'ingufu.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Yoon Suk Yeol wa Koreya y'Epfo
Ni ibiganiro byagarutse ku gushimangira umubano mwiza usanzweho hagati y'ibihugu byombi
Perezida Kagame ari muri Koreya y'Epfo aho yitabiriye inama ya Korea-Africa Summit.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahuye-na-yoon-suk-yeol-wa-koreya-y-epfo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)