Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Kamena 2024 ubwo yakiraga indahiro z'abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma n'abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasabye aba bayobozi kutigira ba nyamwigendaho ahubwo bagakorera hamwe mu nyungu rusange.
Yagize ati 'Yego ugomba kwitekerezaho, ugatekereza n'inshingano no gukorera abandi batari muri uwo mwanya kuko umwanya ugibwamo n'umuntu umwe ntabwo ari abantu bose, kuko baba baguhanze amaso bategereje kureba icyo ubagezeho.'
Umukuru w'Igihugu yanakomoje ku bayobozi bagera mu myanya y'ubuyobozi bakiremereza nyamara uwo ari umuco ukwiriye gucika.
Ati 'Ibindi byo kwiremereza, kubona ko ari wowe ndetse bikavamo kuba utavugana n'undi ngo mwuzuzanye, Uwo muco mbona ko ukwiriye gucika burundu bitari ukugabanyuka gusa kuko biratudindiza ndetse bigasa nk'aho muri twe hari abishimiye aho turi mu rwego rwo gutera imbere. Guhora utegereje abakugirira imbabazi byarabaye akamenyero.'
Yakomeje agira ati 'Nari nzi ko mu myaka tumaranye nka 30 ishize byari bikwiye kuba byumvikana ukundi, ubona ko n'ugutera inkunga asanga ufite aho wigejeje, ntabwo ugutera inkunga aza kugufasha ibintu byose.'
Perezida Kagame yakomoje no ku myumvire mibi aho rimwe na rimwe usanga hari abatekereza ko Imana hari ibice bimwe by'Isi yahaye byose, ibindi ikabyirengagiza.
Ati 'Ukwiye kwibaza impamvu wumva wakorerwa byose n'abandi bantu. Mubuze iki? Ko nzi ko benshi muri hano mwemera Imana, mu byo mwemera muzi ko hari ibice by'Isi byaremwe ukundi bihabwa ibyangombwa byose, mwebwe igira ibyo ibahisha? Ntiyabibahaye? Mwagiye mubyibaza igihe cyose muri mubyo mukora mufitiye uburenganzira.'
Yakomeje agira ati 'Imana mwambaza musenga buri munsi yabimye iki mwebwe nk'Abanyarwanda? Yaguha ubwenge, abenshi ubuzima bwiza, ikabaha n'igihugu nubwo cyagiye kigira ibibazo ariko cyiza, hanyuma mukajya aho mukagira ibyo mwiyima, mwaba muri bantu ki?'
Perezida Kagame yagaragaje ko nta muntu kamara bityo ko abayobozi bakwiye gukora inshingano zabo mu nyungu rusange z'igihugu.
Ati 'Nta muntu umwe kamara. Ugiye mu buyobozi kubera impamvu kandi hashoboraga no kujyamo n'undi kuko Abanyarwanda turi benshi. Bitume rero uwukoresha neza mu nyungu zigera kuri bose.'
Abayobozi bashya barahiye kuri uyu wa Gatanu ni Amb. Olivier Nduhungirehe warahiye nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Yusuf Murangwa wagizwe Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi na Consolee Uwimana: Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango.
Harahiye kandi Mutesi Rusagara: Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi na Olivier Kabera: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo.
Abandi bayobozi barahiye ni Aimable Havugiyaremye: Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS) na Angelique Habyarimana: Umushinjacyaha Mukuru.
Harahiye kandi Umugaba w'Ingabo zishinzwe Ubuzima, Maj. Gen. Dr. Ephrem Rurangwa ndetse n'Umugaba Wungirije muri icyo cyiciro, Brig. Gen. Dr. John Nkurikiye.
Amafoto: Niyonzima Moses
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakebuye-abayobozi-biremereza