Umukandida w'umuryango wa FPR-Inkotanyi ukaba n'umuyobozi wayo, Paul Kagame ukomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, yakomereje i Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Kamena 2024, ari naho yakomoje ku mateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo ari nayo mpamvu abanyarwanda bakwiye gukomeza kuba 'Intare'.
Mu ijambo rye, yabwiye abaje kumushyigikira ko ari Intare kandi bayobowe n'Intare bityo bagomba gukomeza kuba nkazo ndetse abibutsa ko Intare ihora ari Intare ibihe byose.
Ati "Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize, birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko! Uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n'amahanga. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwari rukwiriye kuba ruriho bitewe nuko rwatereranwe ariko binatewe nuko rwateraniweho, iteka bigahora ari induru ku Rwanda.'
Akomeza agira ati 'Turacyafite urugendo rurerure. Ntabwo turagera aho dushaka kuba turi. Ibyiza tumaze kugeraho ntabwo bidutera kwirara ahubwo bidutera imbaraga zo kubaka ngo tugere kuri byinshi.
Intare zibyara Intare. Ubu dufite Intare ntoya zibyiruka, abakobwa n'abahungu. Dukomereze aho ntituzahindure kuba Intare, Intare ikomeze ari Intare''.
Perezida Kagame nk'uko bimeze mu kwiyamamaza aho yanyuze hose,yagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka 30 ishize,yibutsa abanyarwanda ko iyo hataba FPR ubu ibintu biba bitameze neza.
Ati 'Iki gihugu cyacu cyagize amateka mabi, cyanyuze muri byinshi biteye agahinda, amateka yatwambuye abacu. Abantu bagira igihe cyabo bakagenda, ariko gutwarwa n'undi muntu, ubuzima bwawe bugatwarwa n'undi muntu ntabwo ari byo. Niyo mpamvu bitantangaza ko u Rwanda rwanyuze muri biriya rwashibukamo abantu nkatwe, ni ibikwiriye guhora biranga u Rwanda.
Twagize amahirwe muri ya mpinduka y'amateka tugiramo FPR. FPR niyo, twubakiye ku byo tugezeho, dukomeze hanyuma ibindi bizajya biza bihite. Na babandi birirwa bavuga, uzi ko benshi banatuvuga batatuzi. Tube abanyarwanda dukore ibintu bizima, twiteze imbere.'
Yibukije abamushyigikiye ko inshingano bamushinze batangomba kumutererana nk'uko nawe atabikora, ati 'Mwabintumiyemo rero ntabwo muzabinsigamo. Ntabwo muzantererana. Ni Intare ziyobowe n'Intare.Twubake Demokarasi, ibindi ni ukunyerera ku majyambere gusa'
Mu ijambo rye kandi yagarutse ku kuba ataje i Nyarugenge kugira icyo abasaba ahubwo ko afite ishimwe.Ati: ''Njye kuza hano ntacyo mbasaba ahubwo ndakibashimira''.Â
Yasoje yifuriza abaje muri iki gikorwa amahoro y'Imana n'ubuzima bwiza, nabo bamusezera bamubwira ko gahunda ari tariki 15 Nyakanga 2024.
Yakomoje ku kuba abanyarwanda baranyuze mu mateka akomeye ariko bakayitwaramo neza, abagereranya nk'Intare ndetse abasaba gukomeza kuba Intare
Amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda n'ay'Abadepite azaba tariki 14 ku banyarwanda baba hanze ndetse na 15 Nyakanga ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.
Abandi bakandida babiri bari guhatanira kuyobora u Rwanda, ni Dr.Habineza Frank watanzwe n'umutwe ya Politiki wa Green Party na Mpayimana Philippe nk'umukandida wigenga.