Perezida Kagame yavuze ko Radio Rwanda yamufashije kumenya Ikinyarwanda no kwivurisha Inyabarasanya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa 17 Kamena 2024 mu kiganiro yagiranye n'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, RBA cyari kiyobowe na Cléophas Barore na Abera Martina.

Perezida Kagame yasabye ko itangazamakuru ryashaka uburyo Ikinyarwanda kidacika.

Umukuru w'Igihugu yavuze ko kera akiri umwana ari mu nkambi y'impunzi, uretse ababyeyi be bakibavugishaga, ndetse no mu mashuri abanza bakacyigishwa, radiyo yabaye kimwe mu byatumye akimenya neza.

Ati 'Mu byatumye menya Ikinyarwanda hari ikiganiro najyaga nkurikira kuri Radio Rwanda ndi muto, cyitwaga Wari Uzi Ko? Ntibigishaga n'Ikinyarwanda gusa ahubwo bigishaga n'ibikorwa.'

Uretse kumufasha kumenya neza Ikinyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko iki kiganiro cyamufashije no kugira ubundi bumenyi burimo n'uko Inyabarasanya ivura igikomere.

Ni ibintu byamufashije cyane ubwo yari ageze mu ntambara zo 'mu baturanyi' mu 1983.

Ati 'Narakomeretse mu 1983 ubwo twari muri izi ntambara z'abaturanyi, nta miti ihari, nibuka muri icyo kiganiro 'Wari Uzi Ko' ko bavuze inyabarasanya, kandi ni ibintu usanga mu mirima, ndabifata ndabikora nta n'igipfuko cyari gihari, mfata ikirere ndahambira, ni uko nakize. Ni hano ku kuguru.'

Paerezida Kagame yavuze ko atangazwa no kubona urubyiruko rw'ubu ruvuga Ikinyarwanda kivanze n'izindi ndimi zitandukanye, asaba ko hashyirwaho gahunda igamije kukibigisha.

Yavuze ko hari abatakizi bagomba gufashwa ariko hari n'abakizi babikora nkana,.

Yavuze ko ikigomba gukorwa ari uko hashyirwaho uburyo abantu bamenya Ikinyarwanda, abakigoreka bakabikora ariko ntibibuze abashaka kukimenya kubona yo mahirwe.

Barore abajije Umukuru w'Igihugu niba hari amafaranga ateganyijwe muri iyo gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda by'umwihariko bikozwe n'abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko na byo byakorwa.

Ati 'Abantu bashobora gushyira amafaranga muri iyo porogaramu ariko aba mbere bica urwo rurimi ni n'abo abanyamakuru ubwabo. Arashaka ko bamwishyura kugira ngo avuge ururimi ruzima?'

Perezida Kagame yahishuye uko Radio Rwanda yamufashije kwiga Ikinyarwanda ari mu buhungiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/radio-rwanda-yafashije-perezida-kagame-kumenya-ikinyarwanda-no-kwivura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)