Perezida Kagame yavuze ku gihugu yifuriza abuzukuru be n'abandi bana b'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

yabitangairije mu kiganiro na RBA, ubwo Umuyobozi Mukuru wayo, Cleophas Barore wari ukiyoboye, yaramubajije icyo ategenyiriza Abanyarwanda bafite abana bari mu kigero nk'icy'abuzukuru be babiri mu kubategurira ahazaza.

Perezida Kagame yasubije ko uburere abato bahabwa ari bwo butanga umusingi w'ejo hazaza heza bityo ko bakwiye kurebwaho mu guteza imbere igihugu.

Yagize ati 'Uko tubarera ubu bivuze ejo hazaza. Ejo hazaza tubifuriza ni ukugira ngo bazagire uruhare rubateza imbere, ruteza imbere igihugu. Ibyo bubakiraho n'ibyo twubaka ubu. N'ibi by'amatora tuzajyamo kugira ngo abantu babyumve neza, ni ukwerekana ko iyo wubaka ubu uba ushaka ko ibyo wubatse biramba, bizaramba ari uko abagera ikirenge mu cyawe bafite aho bagana wubatse.'

Yavuze ko mu kubaka ibirambye hagamijwe gufasha abato n'ababari inyuma uko bazagenda bagera ikirenge mu cy'ababanjirije kandi bafite aho bagana.

Ati 'Turubaka kugira ngo ibyacu birambe, abatoya abavugwaga n'ababari inyuma uko bagenda barutanwa buri wese agende agera ikirenge mu cy'undi u Rwanda rube uko turwifuza rugire ibyo twifuza bitubereye.'

Muri iki kiganiro kandi Perezida Paul Kagame yongeye guhamagarira urubyiruko gutinyuka Politiki kuko ari iyo igena imibereho y'igihugu.

Ati 'Urubyiruko mukwiriye kwigaragaza, mukwiriye kugira icyo mukora. Rimwe na rimwe hazamo urujijo iyo havuzwe politiki. Bamwe bakabyanga ngo 'Sinshaka kujya muri Politiki'. Nihe uzajya hataba politiki? Nutagira uruhare muri politiki nziza, politiki izagusanga aho uzaba uri hose ikugireho ingaruka. Icyiza ni uko wayigiramo uruhare aho kugira ngo ikugireho ingaruka.'

Ibarura Rusange rya Gatanu ku mibereho n'imiturire y'Abanyarwanda ryaragaragaje ko Abanyarwanda bari munsi y'imyaka 25 barenga 58%, mu gihe abari munsi ya 30 barenga 65%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-perezida-kagame-yifuriza-urubyiruko-rw-u-rwanda-cyane-cyane-abakiri-bato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)