Perezida Kagame yibukije ko ntawe ugomba guhitiramo Abanyarwanda ubuyobozi bubabereye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi nk'umukandida ku mwanya wo kuyobora igihugu yatangaje ko abantu bose aho bava bakagera ntawe ufite uburenganzira bwo guhitiramo Abanyarwanda abayobozi bababereye, bitwaje politike 'bitirirwa ko bazanye.'

Chairman wa FPR-Inkotanyi yavuze ko nubwo abantu bumva bihabanye ingingo ya demokarasi, Abanyarwanda bo ubwabo bafite uko bayumva by'umwihariko bijyanye n'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ndetse agomba guhinduka uko yakabaye.

Ni mu butumwa yatanze kuri uyu wa 22 Kamena 2024, ubwo yatangiriraga ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, i Busogo mu Karere ka Musanze, aho yakiriwe n'ibihumbi by'abaturage

Perezida Kagame yavuze ko abaturage basanzwe bazi ndetse basobanukiwe byuzuye icyo FPR- Inkotanyi ari cyo ndetse ashimangira ko u Rwanda rufite ubudasa mu buryo bw'ibigomba guhinduka.

Ati 'Ikibazo ni ukuvuga ngo bihindurwa na nde? Bihinduka bite? Bihindurwa namwe, mwebwe! Bihindurwa namwe muri politiki nziza, ni uko bihinduka.'

Nk'uko intero ya FPR-Inkotanyi ibishimangira, Perezida Kagame yavuze ko ahari Ubumwe, hakaba Demokarasi, ndetse hakaba n'Iterambere byose bishoboka kugira ngo amateka mabi ahindurwe.

Perezida Kagame wakiriwe n'ibihumbi amagana by'Abanya-Musanze, yababwiye ko nubwo ingingo ya demokarasi abantu benshi batayumvikanaho neza cyangwa ngo bayumve kimwe, Abanyarwanda bo bafite uko bayumva hashingiwe kuri buriya budasa bw'Inkotanyi.

Yashimangiye ko Abanyarwanda bazi ndetse bazirikana ko demokarasi ivuze guhitamo ibibabereye, bahitamo icyo bashaka, ariko Umunyarwanda akagira n'ubwisanzure bwo guhitamo.

Ati 'Nta we uguhitiramo. Ni ko bikwiye kumvikana hano, ni na ko bikwiriye kumvikana n'ahandi, aho byitwa ko bikomoka. Aho bikomoka, nta we ubahitiramo.'

Kuri Perezida Kagame iyo ni yo mpamvu nyamukuru nta muntu n'umwe ufite uburenganzira na buke bwo guhitiramo abandi kuko guhitamo kw'Abanyarwanda kuva kuri bwa budasa bw'igihugu, ubw'abantu, 'ndetse ubu turavuga ubw'u Rwanda.'

Yerekanye ko abo bandi bafite ibisa ukundi ndetse ashimangira ko ibyo bakora atabifiteho Ijambo. Ati 'birabareba ariko hano muri uru Rwanda, birakureba, birandeba.'

Mu bwuzu bwinshi Perezida Kagame yeretse Abanya-Musanze ko baherukanaga kera mu birori nk'ibi avuga ko 'ariko uyu munsi ngira ngo turimara agahinda. Aho duherukanira, umugambi wari nk'uyu nguyu.'

Yongeye kubibutsa ko amateka y'u Rwanda, ajyanye n'aho rwavuye hatari heza, ari yo mpamvu ubu kuruteza imbere ari inshingano za buri wese.

Yavuze ko politiki y'uyu munsi, ndetse n'ubu hatangiye igikorwa cyo kwiyamamaza, byose bigamije ko u Rwanda rwakomeza gushakirwa ibyiza nk'uko byagenze mu myaka 30 ishize, Hagamijwe ko ubuzima bw'u Rwanda ndetse n'ubw'abarutuye byamera nk'iby'abandi bateye imbere ndetse bikanarushaho.

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu ugomba guhitiramo Abanyarwanda ubuyobozi bubabereye



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/perezida-kagame-yibukije-ko-ntawe-ugomba-guhitiramo-abanyarwanda-ubuyobozi-bubabereye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)