Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 30 Kamena 2024 ubwo yiyamamairizaga kuri site ya Mbonwa mu Karere ka Karongi.
Chairman wa FPR Inkotanyi yavuze ko uyu munsi hubakwa ubuyobozi bukora neza bugendera ku mahame ya FPR-Inkotanyi n'abo bafatanyije mu kugeza u Rwanda kure heza, Umunyanyarwanda akagezwaho ibyo agenewe byose nta kubyiyitirira.
Ati 'Kuyobora neza [bisobanuye ko] ikigenewe umuturage w'u Rwanda kiba kigomba kumugeraho ndetse agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabirwanya, mukwiriye namwe mukabyanga.'
Perezida Kagame yavuze ko uturere duturiye Ikiyaga cya Kivu twateye imbere cyane ko iki kiyaga kibumbatiye n'ubukunngu bwinshi, asaba abaturage batwo gukomeza kudufata neza.
Ati 'Numvise ko musigaye mufite n'amahoteli agendera hejuru y'amazi. Ako ni agashya ntabwo byari bisanzwe hano ni mwe mwabizanye.'
Perezida Kagame yijeje ab'i Karongi bene hoteli nyinshi zigendera ku mazi, abikesheje ko iterambere nk'iryo ryahereye muri ka karere kari muri dutanu dukora ku Kiyaga cya Kivu.
Ati 'Usibye [amahoteli] ari ku butaka atagenda, turashaka ko [n'ayo agendera hejuru y'amazi] yubakwa akaba menshi kandi akaba meza. Ntabwo twifuza gukora gusa, twifuza no gukora imirimo inoze ibintu byose bikaba byiza.
Karongi ni ko karere ka mbere kadukanye iri koranabuhanga aho ubwato bwahinduwe hoteli imwe ikora nk'izi zisanzwe, itandukaniro rikaba ko yo igenda hejuru y'amazi.
Ubwo bwato bwiswe 'Mantis Kivu Queen Uburanga' bwatangiye kugeragezwa muri Mata 2023 harebwa ko bwujuje buri kimwe cyose gisabwa ngo butangire gutanga serivisi.
Biteganywa ko buzajya buzakora nka Hoteli y'inyenyeri eshanu, bushyirwemo ibikoresho byose bisabwa muri bene iyo hoteli kugira ngo itange serivisi.
Burimo na Hoteli y'amateka byateganywaga ko, bukazakorera mu turere twa Karongi, Rubavu na Rusizi, ariko bitavuze ko n'abashaka serivisi zabwo bo mu bindi bice by'igihugu baza kumva icyanga cyabwo.
Ni ubwato bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 13, restaurants, akabari, ubwogero, Jacuzzi n'ibindi. Mu byumba harimo kimwe gishobora kwakira abo ku rwego rw'abakuru b'ibihugu n'ikindi cy'abanyacyubahiro basanzwe.
Mu byo bwitezweho harimo kugeza abantu ku kirwa cy'Idjwi no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nyoni.
Mantis igenzura ubu bwato, isanzwe ifite hotel mu Rwanda mu Karere ka Rusizi nayo yo ku rwego rwo hejuru. Yitwa Mantis Kivu Marina Bay, ifite ibyumba 79 birimo kimwe gishobora kwakira Umukuru w'Igihugu.