Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu bagiye kwakira Amavubi avuye muri Afurika y'Epfo aho yatsindiye Lesotho bahuriye mu itsinda C 1-0 mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi.
Perezida wa FERWAFA yavuze ko ikiri gutera intsinzi y'Amavubi ari uko afite abakinnyi bakiri bato, bakaba barashyize ingufu mu gutegura ndetse n'igihugu kikaba kibifitemo uruhare.
Ati"Umupira ni iminota 90 ndetse hakagira n'irengaho. Ntabwo ari ibintu wasitaraho rimwe kabiri gatatu.
Bisaba ko uba wateguye ariko ikipe y'igihugu iratoranywa, itoranywa mu bakinnyi benshi. Twigeze kuba dufite ikipe y'igihugu ifite abakinnyi navuga n'imyaka ariko ubu ngubu uko ubibona twashatse abakinnyi benshi bato.
Murabibona ko ari abakinnyi bato baratanga icyizere, bafite ingufu mu kibuga, bafite umupira mwiza. Kandi twagiye dushyira ingufu no mu gutegura.
Bagiye bamaze iminsi irenga 10 bari kumwe ariko noneho no kubashyira mu buryo koko, burya umupira urategurwa abantu baritoza ariko uko ubatwara, uko bafungura, uko baruhuka , ibyishimo bafite, ibyo ubagenera iyo batsinze cyangwa iyo banganyije n'ibindi, ibyo byose ni ibintu burya bigira akamaro.
Hari umupira wo mu kibuga ariko hari n'ubuyobozi bw'umupira ubwabo. Ibyo byose bigomba kujyana kugira ngo bikore umukinnyi ufite umupira, ufite ibyishimo.Â
Ariko noneho n'umutoza nawe ni umutoza mushya ariko bigaragara nawe aratanga icyizere. Rero ndumva ibyo byose bihuye hamwe n'igihugu cyacu uko gishyigikiye umupira, turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repbulika nabyo bidutera imbaraga.
Ejo bundi ku wa Gatandatu kuri sitade tuzaba duhari twese biriya byose n'ubireba niyo utarabikandagiramo biguha ingufu. N'abakinnyi duhamagara iyo umuhamagaye akina i Burayi, akina ahandi areba Amahoro yuzuye asa kuriya, areba ukuntu ibintu bimeze nawe yumva igihugu cye agomba kuza kugikinira bikamutera imbaraga.Â
Navuga rero ko umusaruro turiho tugeraho n'ubwo bufatanye bw'inzego n'abantu bose dukomeza gushimira kandi tuvuga ngo dukomeze".
Munyentwari Alphonse yanavuze ko agahimbazamushyi kazamutse ndetse kagenda kazamuka bijyanye n'uko ikipe y'igihugu yitwayeAti"Byose byarazamutse ariko imibare uko ukinnye irahinduka iyo ukinnye ugatsinda abantu bakishima yikuba kabiri utanabitekerezaga .
Ibyo rero numvaga aribyo tutatindaho uko ubushobozi buzagenda bwiyongera nta nta cyo twakwima abakinnyi bacu.Â
Uko twongera ubushobozi ari agahimbazamusyi tuzagenda tubaha byinshi kurushaho, uko intsinzi iza ari na byo tubabwira, uko umuntu atsinda niko nawe ugira ibyishimo ukongera. Ndumva rero ari ibintu bizakomeza kugenda neza''.
Perezida wa FERWAFA abajijwe ku kijyanye n'umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, Frank Spittler, yavuze ko hakiri kare ariko amasezerano ye narangira bazabireba bakareba n'umusaruro we ubundi bakaba bakomezanya.
Kugeza kuri ubu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi niyo iyoboye itsinda C irimo mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 aho ifite amanota 7.