PL yahize kuba umusemburo wo gufasha igihugu kwihaza mu ngengo y'imari - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ubwo iri shyaka ryatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza, byatangiriye mu Karere ka Nyarugenge, aho abarwanashyaka ba PL barimo n'abaturutse muri Diaspora, bagaragarijwe ibitekerezo byifuzwa kuzashyirwa mu bikorwa mu gihe abayihagarariye bazaba binjiye mu Nteko.

Ni igikorwa cyabereye ku Kibuga cya Handball kiri hanze ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2024.

Mbere yo kugaragaza imigabo n'imigambi PL ishaka kwinjirana mu Nteko, abarwanashyaka bayo bibukijwe ko umukandida wa mbere bashyigikiye ku mwanya w'umukuru w'igihugu ari Paul Kagame, hashimangirwa ko kumutora ari ugutegenyiriza Abanyarwanda ahazaza heza.

Mukabalisa Donatille yagize ati 'Dushaka kuzaharanira ko abasora biyongera, tukongera 'assiette fiscale' kugira ngo umusoro wiyongere. Murabizi ko ingengo y'imari yacu ahanini iba igizwe n'amafaranga aturuka mu gihugu. Turashaka kwigira no kwihaza.'

Yakomeje agira ati 'Ni ngombwa ko abasora baba benshi kurushaho, izo gahunda zose tukazaziharanira kugira ngo umusoro we kubera umutwaro abantu.'

Mu bakandida depite 589 bemerewe kwiyamamaza na NEC, harimo 54 b'Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu [PL].

Imigabo n'imigambi ya PL n'ibyo iteganya kugeza ku Banyarwanda muri manda y'imyaka itanu yo kuva mu 2024-2029 nibaramuka binjiye mu Nteko, bishingiye ku nkingi y'ubukungu, imibereho myiza y'abaturage ndetse n'iy'imiyoborere myiza.

Mukabalisa Donatille, yavuze ko ishyaka abereye ubuyobozi rizaharanira guteza imbere imiyoborere myiza ishingiye ku mahitamo y'Abanyarwanda, ikazashingira ku byo bakeneye.

Ati 'Tuzakomeza gufatanya n'imitwe ya politiki kugira ngo ibitekerezo byacu bikomeze kubaka igihugu cyacu.'

Ishyaka rya PL, rifite gahunda yo guteza imbere urwego rw'abikorera, rigakangurira urubyiruko, abagore n'abagabo kuyoboka imirimo ibateza imbere ikanateza imbere igihugu, ari nako haharanirwa ko imikoranire y'abikorera n'ibigo by'imari irushaho kunoga, iri shyaka rikaba ikiraro gihuza impande zombi.

Mukabalisa, ati 'Tuzashyiraho inganda nto n'iziciriritse zikazagera aho zikura, tukanashyira imbaraga mu guteza imbere gahunda y'inganda bityo igihugu cyacu kibe igicumbi cy'ibyoherezwa mu karere no ku Isi yose.'

PL, yijeje ko niramuka igiriwe icyizere, izaharanira kugeza ibikorwaremezo birimo imihanda n'amazi ahantu henshi mu gihugu.

Ati 'Ku mpamvu zo kwimura abantu ku nyungu rusange, tuzakomeza guharanira ko tukazakomeza guharanira ko zinozwa binyuze mu gushyiraho amategeko anoze no kugira ngo ashyirwe mu bikorwa nk'uko bikwiye.'

PL, kandi ifite gahunda yo kunoza gahunda y'imiturire mu Mujyi wa Kigali, ari nako hashyirwa ingufu mu korohereza abanya-Kigali kubona amacumbi aciriritse.

Hari kandi gahunda yo kurushaho kubungabunga ibidukikije, bikajyana no kunoza neza gahunda yo gukusanya no gutwara imyanda yo mu ngo, ikabyara ibisubizo byinshi aho kuba ibibazo.

Iri shyaka riri mu ay'akuze mu Rwanda, rifite gahunda ngari yo gukangurira urubyiruko kwiga imyuga no guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu.

Ishyaka PL ryatangiye ku itariki ya 14 Nyakanga 1991. Muri Nyakanga ubwo hazaba hari kuba amatora y'umukuru w'igihugu n'ay'abadepite, iri shyaka rizaba ryujuje imyaka 33.

Amatora ya Perezida n'ay'abadepite 53 batorwa ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu muhanga na tariki ya 15 Nyakanga ku bari mu gihugu.

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille, yavuze ko imwe muri gahunda bazinjirana mu Nteko Ishinga Amategeko nibaramuka batowe, ari ugufasha u Rwanda kwihaza mu ngengo y'imari
Morale yari yose ku barwanashyaka ba PL biteguye gukora bakandida depite babo
Ishyaka rya PL rishyigikiye Paul Kagame, nk'umukandida ku mwanya w'umukuru w'igihugu
Iki gikorwa cyabereye ku Kibuga cya Handball kiri hanze ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo
Herekanywe abakandida bazahagarira ishyaka PL mu matora y'Abadepite

Amafoto: Ingabire Nicole




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pl-yahize-kuba-umusemburo-wo-kwihaza-mu-ngengo-y-imari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)