Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini P cyangwa Baba yanyomoje amakuru avuga ko yitabaje Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamata, mu gusaba gatanya n'umugore we, Ingabire Olivia bari barasezeranye mu 2021.
Ni amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye bivuga ko Platini n'umugore we Olivia bemeranyije gutandukana ku bw'impamvu za bo bwite, bakaba bifuza gusesa amasezerano yo gushyingirwa bagiranye tariki ya 6Werurwe 2021 mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ku wa 20 Werurwe 2021 Platini yasabye anakwa umukunzi we Ingabire Olivia, mu gihe gusezerana imbere y'Imana byabaye ku wa 27 Werurwe 2021.
Nyuma y'amezi ane barushinze Platini P n'umufasha we Olivia bibarutse imfura yabo, inkuru yavugishije benshi bitewe n'uko bibarutse nyuma y'amezi macye babana.
Nyuma y'aho nibwo haje kuza inkuru zivuga ko Platini yasanze umwana atari uwe, ibyakuruye umwuka mubi muri uyu muryango akaba ari nayo ntandaro yo kwaka gatanya. Bivugwa ko Platini yakoresheje DNA asanga umwana atari we koko.
Tariki 24 Mata 2023 nibwo hatangiye kuvugwa inkuru ko Platini atakibana n'umugore we, nyuma yo kubyarira iwe umwana utari uwe.
Ejo hashize nibwo inkuru zatangiye gukwirakwira ko biyambaje Urukiko ngo babone gatanya ndetse binageze kure.
Mu gihe aya makuru akomeje gucicikana, Platini abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko aya makuru ari ikinyoma cyambaye ubusa, yemeza ko ibihuha.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse no ku butumwa yashyiraga ku muntu wese wapositingaga ko bagiye gutandukana, yagiraga ati "ni ibihuha."
Byavugwaga Platini n'umugore we Olivia bicaye bakaganira bemeranya gutandukana burundu, cyane ko hari itegeko ryemerera abashyingiranwe gutandukana mu gihe bahisemo gusesa ishyingirwa no ku nkurikizi zaryo kandi bagashyikiriza umucamanza amasezerano akemura ingaruka z'ubutane ku bashyingiranywe, n'umutungo wa bo kimwe n'abana babo [Ingingo ya 229 y'itegeko no 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016].
Bivugwa ko mu masezerano abo bombi bagiranye y'ubutane ari na yo basaba Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamata rwemeza bagatandukana burundu impande zombi zayasinye ku wa 30 Kamena 2023.
Bombi ngo basaba ko urukiko rwemeza ko batandukanye burundu amasezerano ya bo yo gushyingirwa, bemeza ko nta mwana babyaranye, bityo nta n'inshingano za kibyeyi zizabaho kuri Platini nyuma y'itandukana ryabo.
Mu masezerano kandi ngo harimo ibirebana n'uburyo imitungo bafitanye izagabanywa, aho ibikoresho byo mu nzu bari batunze bazabigabana, mu guhe inzu yabo iherereye mu karere ka Bugesera izaba iya Platini nk'uko babyumvikanye.
Impande zombi zemeranya ko nta ndishyi zitangwa muri urwo rubanza kuko ikirego bose bacyemeranyaho hashingiwe ku masezerano basinye yemera gutandukana.
RUKUNDO Sulaiman / ISIMBI.RW
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/platini-p-yavuze-kuri-gatanya-we-n-umugore-we-bagiye-guhabwa