Police FC yasinyishije Ani Elijah wakiniraga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, nibwo ikipe ya Police FC yashoje gahunda zo gusinyisha rutahizamu Ani Elijah wari umaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye. Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria yishyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri, atanzweho Miliyoni zisaga 40.

Ani Elijah yari amaze hafi ukwezi avugwa mu ikipe ya Police FC gusa bikaba ibyo gusinya bitari byagakozwe. Ikipe ya Police FC yitegura gusohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup yaguze umwaka wa Ani yari afite muri Bugesera FC ndetse banamuha amafaranga ye bwite yo gusinya umwaka wa kabiri.

Ubwo Police FC yatangiraga urugendo rwo gushaka Ani Elijah, ikipe ya APR FC nayo yaje kubijyamo ariko iza guhita ikuramo akayo karenge kubera kwanga guhangana.

Mu cyumweru gishize ikipe ya Rayon Sports nayo yaje gushaka uyu mukinnyi ndetse ifite n'amafaranga yo guhita imugura yamaze no kumvikana ba Bugesera FC, ariko Uwayezu Jean Fidele uyobora Rayon Sports aza kugira ubwoba bwo guhangana na Police FC ahita abivamo.

Ani Elijah umaze gukina umwaka wa mbere mu Rwanda, ari mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi kuko we na Victor Mboama bose bakomoka muri Nigeria, batsinze ibitego 15.

Ani Elijah ikipe ya Police FC niyo yagaragaje cyane ko yari imukeneye none birangiye imwegukanye 

Ani aherutse guhamagarwa mu ikipe y'igihugu Amavubi gusa kubera kubura ibyangongwa bimwemerera kuyikinira ntabwo yabashije kujyana n'abandi 

Ani ni umwe mu bakinnyi bahataniye ibihembo by'umukinnyi witwaye neza muri shampiyona y'umwaka utambutse



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143690/police-fc-yasinyishije-ani-elijah-wakiniraga-bugesera-fc-143690.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)