Polisi yasabye Abanyarwanda kurangwa n'ituze mu bikorwa byo kwiyamamaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, ashimangira ko nubwo hatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza, ubuzima bugomba gukomeza.

Ati 'Ubusanzwe nta bintu by'umutekano muke bikunze kuranga amatora yo mu Rwanda ariko ni byiza ko twongera tukibutsa Abanyarwanda ko umutuzo ari ikintu cy'ingenzi.'

'Harimo abakandida barenze umwe bafite ababashyigikiye mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza ni byiza ko gutandukana kw'ibitekerezo bitatuma abantu bashyamirana. Ni byiza ko habamo kubahana bakubaha ibitekerezo bya bagenzi babo ndetse bakubaha n'ibirango byabo mu gihe biyamamaza.'

ACP Rutinga yagaragaje ko uretse umutekano w'aho abantu bazaba bateraniye ariko hakenewe n'umutekano wo mu muhanda bitewe no kuba ingendo zishobora kwiyongera mu bice bimwe by'igihugu kubera ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ati 'Ubuzima buzakomeza, urujya n'uruza rw'abantu ruzakomeza, abantu bazakomeza kugenda hirya no hino bityo ndakangurira abantu kwitondera no kuzirikana amategeko agenga umuhanda.'

Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga gukora ibishoboka byose bakubahiriza amategeko agenga imihanda mu kwirinda impanuka za hato na hato.

Ati 'Turabasaba kwirinda umuvuduko, kwirinda gutwara mwujuje abantu birengeje urugero, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha no kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano wo mu muhanda cyane ko ingendo ziziyongera.'

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'uw'Abadepite byatangiye kuri uyu wa 22 Kamena 2024, bikazasozwa ku wa 13 Nyakanga 2024.

Polisi yasabye Abanyarwanda kurangwa n'ituze mu bikorwa byo kwiyamamaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasabye-abanyarwanda-kurangwa-n-ituze-mu-bikorwa-byo-kwiyamamaza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)