Polisi yibukije ibigo byigenga bicunga umutekano ko kwita ku bakozi ari inshigano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Kamena mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa y'abacunga umutekano mu kigo gicunga umutekano cya 'GuardsMark Security.'

Iki kigo cyasoje amahugurwa y'abakozi bacyo bashya 98, barangije amahugurwa bamazemo amezi atatu batozwa ibikorwa byo gucunga umutekano. Abasoje barimo abakobwa 34 ndetse n'abahungu 63.

SP Gatete yashimiye iki kigo, avuga ko aho Isi igeze hakenewe ko Leta ikorana n'abikorera mu gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo ariko bigakorwa n'abanyamwuga kandi babifitemo ubumenyi.

Icyakora, SP Gatete yavuze ko byose bitagerwaho hatabayeho imibereho myiza n'ibikoresho kuri aba bacunga umutekano mu bigo byigenga.

Yagize ati 'Ibigo byigenga bitanga serivise z'umutekano bifite inshingano zo gutanga amahugurwa ahagije kandi asesuye k'ucunga umutekano. Bifite inshingano zo kubaha ibikoresho byose bakeneye mu kazi, imyambaro y'akazi, ibyuma bisaka ndetse n'ibindi byifashishwa.'

Yakomeje kandi abibutsa ko 'Bifite inshingano zo ku baha amabwiriza y'akazi ka buri munsi, agamije kuyobora ucunga umutekano mu kazi ke. Gukurikirana no ku genzura imikorere y'ucunga umutekano kugira ngo harebwe niba akora akazi ke neza, ndetse bakaboneraho no kumukosora iyo bibaye ngombwa.'

SP Gatete yavuze ko ibigo bicunga umutekano bikwiriye no kwita ku gukemura ibibazo abakozi babyo bahura nabyo, haba kumuhemba neza, kumuha ikiruhuko n'ibindi.

Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Ubutegetsi muri Gaurdsmark Security Company, Bugingo Jean Bosco, yasabye abarangije amahugurwa yo gucunga umutekano kwitwara neza, baharanira ko akazi kabo gakorwa kinyamwuga.

Yagize ati 'Ababyeyi kubahora hafi mu bahamagara mu babaza uko bimeze, kubera ko zimwe mu mbogamizi tubona mu kazi hari ubwo bafata ako kunywa bakibagirwa inshingano. Muzajye muhamagara mubabwira gukunda akazi, ndabizeza kubaba hafi, kubaha ibyo mugombwa nk'abakozi kandi mu gihe cyabyo.'

Umwe mu barangije aya mahugurwa, Ishimwe Eric, yemeza ko yiteguye gukora neza ashingiye ku bumenyi yahawe, ashishikariza urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Ati 'Gucunga umutekano n'umwuga mwiza kuko n'umwuga uhabwaho amahugurwa ukawukora, ukabona amafaranga cyane cyane ku rubyiruko.'

Gaurdsmark ni ikigo gisanzwe gitanga serivise z'umutekano, akaba ari ku nshuro yayo ya kane ishyize hanze abakozi bashya bamaze guhabwa amahugurwa abafasha mu kazi kabo.

Niyonsaba Florance uri mu bahuguwe, yahawe igihembo nk'uwahize abandi mu mahugurwa yo gucunga umutekano.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe Umutekano w'Ibikorwaremezo n'Ibigo Byigenga bicunga Umutekano, SP Gatete Bernard yasabye ibigo byigenga kwita cyane ku burenganzira bw'abakozi
Abitwaye neza bashimiwe
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amahugurwa mu Ishami rya Polisi y'Igihugu rishinzwe Umutekano w'Ibikorwaremezo n'Ibigo byigenga bicunga Umutekano, SP Gatete Bernard atanga impamyabumenyi kuri umwe mu batsinzei
Umuyobozi Mukuru w'inama y'ubutegetsi muri Gaurdsmark Security Company, Bugingo Jean Bosco yavuze ko bazakomeza kwita ku buzima bwiza bw'abakozi
Bamwe mu basoje amasomo bagaragaza bimwe mu byo bize
Abahawe impamyabumenyi berekana ibyo bigishijwe
Abahawe Impamyabumenyi na Guardsmark berekana uko warwanya umwanzi
Abacunga umutekano bashya ubwo bari mu karasisi
Abarangije amahugurwa barikumwe n'ubuyobozi bwa Guardsmark, uhugarariye ibigo byigenga by'abacunga umutekano
Abacunga umutekano 98 nibo basoje amahugurwa

Amafoto: Kasiro Claude




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yibukije-ibigo-byigenga-bicunga-umutekano-ko-kwita-ku-bakozi-ari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)