Ikigo cy'Ubwishingizi cya Prime Insurance cyahembye Ukwishaka Germaine urangije Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'ubukerarugendo, imuha igihembo cyo kumwishyurira amashuri y'Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza.
Ni igihembo iki kigo cyatanze ku wa 31 Gicurasi ubwo Kaminuza ya Kigali yatangaga impamyabushobozi ku banyeshuri barenga 1428 mu byiciro bitandukanye.
Iki gikorwa cyo guhemba abakiri bato bari mu nzego zitandukanye ni kimwe mu byo Prime Insurance imaze kugira umuco, kuko no muri Tour du Rwanda, ihemba umukinnyi muto witwaye neza.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa yavuze ko impamvu bashyizeho gahunda ihamye yo gufasha urubyiruko, ari uko rugize umubare munini w'Abanyarwanda, bakizera ko ari ukubaka ejo hazaza h'igihugu bitaziguye.
Ati ''Uretse gucuruza ubwishingizi gusa, harimo no kubikangurira abatugana, tubaha serivisi nziza no kugira icyo dukora mu kujyana na gahunda y'intumbero y'igihugu cyacu yo gushyigikira urubyiruko."
Byusa yavuze ko iyi gahunda yo guhemba uwahize abandi ukiri muto, ituma abana biga bashyizeho umwete, intego u Rwanda rwihaye yo gushingira ku bukungu bushingiye ku bumenyi.
Si ubwa mbere Prime Insurance ihembye umunyeshuri muri Kaminuza ka Kigali, kuko no mu mwaka washize bari bakoze iki gikorwa cy'indashyikirwa.
Byusa ati 'Intego dufite ni ugushyira umukiliya imbere, ariko ibyo tukanagira uruhare rufatika muri gahunda za leta zo kuzamura imibereho myiza y'abaturage. Buriya uburezi muri iyi Si ni wo murage wa mbere umubyeyi aha umwana.'
Ukwishaka Germaine yashimiye Prime Insurance yamutekerejeho, ikazirikana umuhate n'imbaraga yashyize mu kwiga ashyizeho umwete.
Ati "Birantunguye cyane. Kuba ndi mu bitwaye neza bakiri bato, nk'aba negukanye n'iki gihembo kitagira uko gisa, ni ikimenyetso ko ibyo wiga byose iyo ubushyizeho umwete nta kabuza ugera ku ntego wihaye."
Nk'ikigo cy'ubwishingizi, Byusa yavuze ko Prime Insurance ikomeje gahunda yo kwegereza abayigana uburyo bw'ikoranabuhanga aho ushobora kugura ubwishingizi bw'ibinyabiziga no kureba igihe ubwishingizi buzarangirira.
Rifasha kandi mu kumenya aho ushobora kubona serivisi z'ubuvuzi hakwegereye ndetse vuba, ukaba ushobora no kumenyekanisha impanuka ukoresheje telefone yawe aho uri hose.
Ni gahunda zirimo kugura ubwishingizi waba usanzwe uri umukiliya wa Prime Insurance, cyangwa ari ubwa mbere uyigannye, gufasha abantu kumenya igihe ubwishingizi buzarangirira, ushaka kubwongera agafasha n'ibindi bitandukanye.
Byusa yagaragaje ko ibyo bikorwa by'iterambere bagezeho ari na ko bagoboka abahuye n'ibyago ariko bishinganishije iwabo.
Yavuze ko muri miliyari zirenga 20 Frw binjije mu 2023, arenga miliyari 4 Frw yishyuwe abantu bagize impanuka zitandukanye bafite ubwishingizi muri Prime Insurance cyangwa bangirijwe ibyabo n'abafite ubwishingizi muri Prime Insurance ndetse bigakorwa vuba bitabangamiye imirimo y'abantu.
Ubu Prime Insurance, itanga ubwishingizi 43 butandukanye. Yarangije umwaka wa 2023 ku mwanya wa gatatu mu bigo binini ku isoko ry'ubwishingizi mu Rwanda akaba ari nayo ifite isoko rinini rw'ubwishingizi bw'ibinyabiziga imbere mu gihugu.
Amafoto: Habyarimana Raoul