Ubusanzwe Itegeko Nshinga riteganya ko nibura mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo hakwiye kubamo 30% by'abagore mu gushimangira ihame ry'uburinganire.
Visi Perezida wa Mbere wa PSD, Muhakwa Valens yagaragaje ko ibimaze gukorwa bishimangira ko umwana w'umukobwa yubakiwe ubushobozi bwatuma ahangana na musaza we, bityo ko nibatorwa bazaharanira ko muri iyo myanya ifata ibyemezo no mu Nteko Ishinga amategeko abagabo baba 50% n'abagore bikaba uko.
Ati 'Ntabwo tuvuga ko ihame ry'uburinganire ritubahirizwa ariko icyo tuvuga ni uko mu myaka 30 ishize dusanga umwari n'umutegarugori, umugore w'u Rwanda yaramaze kwiyubaka ku buryo ageze ku rwego rwo kubasha kuba yahangana mu rwego rw'ubushobozi na musaza we.'
Muhakwa Valens yagaragaje ko igihugu cyatanze amahirwe angana ku bagore n'abagabo ndetse habamo no guherekeza umugore wari warambuwe ijambo, yubakirwa ubushobozi.
Ati 'Twavuga rero ko umugore n'umugabo igihugu cyatanze amahirwe angana kuri bo kuko hari imyaka yabaye umugore arahezwa. Iyo 30% rero ikaba yaravugaga ngo umugore ahabwe ijambo ariko akomeze guherekezwa tukaba tuvuga ngo rero guherekezwa nibyo ariko nabyo bigira igihe umuntu agacuka.'
Yakomeje ashimangira ko kuba abagore baramaze kubakirwa ubushobozi butuma bagira ubumenyi n'ubushobozi bingana n'iby'abagabo, bityo ko amahirwe yabo bose akwiye kuba angana.
Umunyamabanga Mukuru w'Ishyaka PSD, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagaragaje ko bagize icyo gitekerezo bishingiye ku kuba mu mirimo bakora ya buri munsi baba bifuza ko abantu baringanira.
Ati 'Tuba twifuza ko aho byashoboka abantu baringanira bakaba 50%. Ubundi ubwo nibwo buringanire ninaho ijambo rituruka. Buriya kugira ngo uzasange wenda hamwe hari 64%, ahandi 40% cyangwa se 30% tukumva ko ihagije, tuba twifuza ko mu Banyarwanda abagore n'abagabo bareshya bakaringanira mu mirimo bakora.'
Dr Ngabitsinze yagaragaje ko 30% yashyiriweho abagore ari nziza ariko bizamutse bikaba 50% byaba byiza kurushaho.
Muri gahunda y'Ishyaka PSD igizwe n'ibitekerezo 60 bikubiye mu nkingi eshatu bagaragaza ko nibura mu butabera bazaharanira ko hashyirwa mu bikorwa ibyo amategeko ateganya ku birebana n'ibihano bitari igifungo hagamijwe kugabanya ubucucike mu magereza.
Ngabitsinze yagaragaje ko ibyo bizafasha kugira ngo abakoze amakosa yoroheje n'ibyaha bitaremereye babe batanga umusanzu ku gihugu binyuze mu gukora imirimo nsimburagifungo.
Ati 'Abakoze ibyaha cyangwa amakosa bitaremereye byatuma bagira n'umusaruro batanga ku gihugu, uko byakorwa rero ni uko inzego z'ubucamanza natwe dufatanyije kuko turi muri guverinoma bizakorwa.'
Yakomeja ati 'Icyo twifuza ni uko aho kugira ngo umuntu wakoze ikosa ritoya afungwe umwaka cyangwa ibiri kandi wenda ashobora gukora imirimo itandukanye agafasha nibyo tuvuga. Nzi ko byatangiye ariko icyo twasabye ni uko byakihutishwa.'
Ibindi PSD igaragaza ko izashyiramo imbaraga harimo kurangiza ku gihe imanza zaciwe n'inkiko ndetse n'imanza burundu imanza z'imitungo zaciwe n'inkiko gacaca.
Hari kandi gukomeza guteza imbere umuco w'ibiganiro n'ubwumvikane, gukemura amakimbirane, bigashingira ku butabera bwunga no gushyiraho urwego rubukurikirana.