PSD ishyigikiye ko abantu bahembwa munsi y'ibihumbi 100Frw bakurirwaho umusoro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida Perezida Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi agashyigikirwa n'indi mitwe ya politiki no kwamamaza abakandida depite b'iri dhyaka mu Ntara y'Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, PSD yagaragaje ko ishyigikiye ko abantu bahembwa umushahara muto bakurirwaho umusoro.

Iri shyaka rivuga ko ibi biramutse bikozwe byazamura ubukungu n'imibereho y'abari mu cyiciro cy'abahembwa ibihumbi 100Frw kuko babasha kongera ibyo bahahaga ndetse bakita no ku bindi bikenerwa mu buzima kandi ko ntacyo byahungabanya ku bukungu bw'igihugu.

Umunyamabanga Mukuru w'iri shyaka, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yagize ati "Buriya twatangiye ari ibihumbi 30Frw, tuvuga ngo bive ku bihumbi 30Frw bijye ku bihumbi 60Frw hashize imyaka mike bikunze, ariko iyo urebye ubukungu bw'igihugu cyacu ukareba n'ubushobozi umuntu afite bwo guhaha usanga ko umuntu uhembwa ibihumbi 100Frw iyo umukuyeho n'imusoro mu byukuri guhangana n'isoko biramugora."

"Bishobotse rero ni ukwigomwa kwa leta ariko tureba Umunyarwanda, bikagera ku bihumbi 100Frw bidasoreshwa; duhamya ko byazamura ubuzima cyane bw'Abanyarwanda benshi, kuko abenshi bari muri icyo cyiciro cyo guhembwa ayo mafaranga."

Yakomeje agira ati "Bivuze ikintu gikomeye cyane kuko niba umuntu yarahembwaga ibihumbi 30 Frw mbere adasoreshwa bikajya ku bihumbi 60 Frw harimo abantu benshi ariko aho tubona Isi igeze n'ubukungu bw'Igihugu bigeze uhembwa ibihumbi 100Frw ashobora kongera ibyo yahahaga, akongera imbaraga mu mashuri y'abana, ashobora no koroherwa no kwivuza."

"Uwo musoro leta iwigomwe ntibyabuza ubukungu kuzamuka kandi waba urengeye umunyarwanda uri mu cyiciro cyo hasi ku bijyanye n'umushahara ku buryo yashobora kwiteza imbere."

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena 2024 ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu n'abadepite baturuka mu mitwe ya politiki itandukanye, aho bizageza ku wa 13 Nyakanga 2024, habura umunsi umwe ngo Abanyarwanda batuye mu mahanga batore n'aho abari imbere mu gihugu bakazatora ku wa 15 Nyakanga 2024.

PSD ishyigikiye ko abantu bahembwa munsi y'ibihumbi 100Frw bakurirwaho umusoro
Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome yavuze ko bashyigikiye ko abantu bahembwa ibihumbi 100Frw cyangwa munsi yabyo bakurirwaho umusoro kugira ngo babashe kwibona ku masoko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psd-ishyigikiye-ko-abantu-bahembwa-munsi-y-ibihumbi-100frw-bakurirwaho-umusoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)