PSD yifuza ko umusoro wa TVA wagezwa kuri 14% - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho ubwo iri shyaka ryatangizaga ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiriye mu Karere ka Bugesera, aho abarwanashyaka ba PSD bagaragarijwe ibitekerezo byifuzwa kuzashyirwa imbere mu gihe abayihagarariye bazaba binjiye mu Nteko.

Ni ibitekerezo 60 bikubiyemo mu nkingi eshatu z'ingenzi.

Umwe mu bashinze Ishyaka PSD, Senateri Nkusi Juvenal, yagaragaje ko mu rwego rw'ibikorwaremezo, PSD izakora ubuvugizi ku buryo haboneka ikigega gishobora gutanga inguzanyo mu buhinzi kandi ku nyungu ntoya.

Hazashyirwa imbaraga mu kubahiriza ibishushanyo mbonera byashyizweho, gukomeza kubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye by'igihugu ndetse no gukora ubuvugizi ku buryo umusoro ku nyongeragaciro ugabanywa ukava kuri 18% ukagera kuri 14%.

Yakomeje ati 'TVA, ni umusoro ku nyongeragaciro, biravuze ngo umuntu uguze ikintu yongeraho ya 18%. Bisobanuye ko uzagura agomba gutanga menshi kugira ngo icyo gicuruzwa akeneye akibone.'

Yakomeje ati 'Dutekereza ko kugabanya umusoro kugeza kuri 14%, ni ukugira ngo Abanyarwanda bashobore kugira ubushobozi bwo kugura ibintu byinshi, ikindi ni uko uwo musoro muri aka karere turimo u Rwanda nirwo ruri hejuru ngira ngo abandi bari munsi.'

Yavuze ko kuba u Rwanda rushaka kuba igihugu gihangana ku Isoko ryo mu Karere no muri Afurika muri rusange hari ibigomba kugabanywa kugira ngo rugendere ku bipimo bimwe n'ibindi bihugu.

Yagaragaje ko kandi kuwugabanya byatuma abantu bishimira itangwa ryawo ntibibonwe nk'igihano.

Ati 'Iyo umusoro ubaye mwinshi mu by'ukuri uca umusoro, rero ni ibintu bishoboka twakicara tukabyiga bigasubirwamo. Byasaba guhindura itegeko no guhindura intekerezo ku buryo abantu batabona umusoro nk'igihano ahubwo bakawubona nko kubaka.'

Ishyaka PSD ryagaragaje ko mu byo rizaharanira nirigera mu Nteko Ishinga Amategeko harimo kongera umubare w'Abadepite ukuva kuri 80 ukagera ku 120 no kongera umubare w'abasenateri ukava kuri 26 ukaba 40.

Hari kandi guharanira ko mu Nteko Ishinga Amategeko no mu zindi nzego zifatirwamo ibyemezo habamo 50% by'abogore na 50% by'abagabo.

Visi Perezida wa Mbere wa PSD, Muhakwa Valens wari ukuriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera yagaragarije abarwanashyaka ko ibyo bari babagaragarije mu 2018 byagezweho bityo abasaba kubahundagazaho amajwi.

Yagaragaje ko hari ibindi bitekerezo bishya bafite bifuza ko byazashyirwamo imbaraga mu gihe bazaba bamaze kugera mu Nteko Ishinga Amategeko.

Muri ibyo bitekerezo harimo ibirebana n'imibereho myiza birimo gushyiraho umushahara fatizo bikazafasha Abanyarwanda mu kwiteza imbere.

Yagaragaje ko kandi izakora ubuvugizi ku kuba abinjiza umushahara muto bashobora gusonerwa umusoro ku mushahara ku buryo uhembwa hasi y'ibihumbi 100 frw yawusonerwa.

Muhakwa yagaragaje ko bazakomeza gukora ubuvugizi ku buryo ibirebana n'umushahara fatizo bishyirwamo imbaraga ariko kandi hanitabwa ku mikoro y'Igihugu.

Ishyaka PSD kandi ryasabye abayoboke baryo kuzitabira amatora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 batora Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse no gutora PSD ku mwanya w'Abadepite.

PSD ni rimwe mu mashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida watanzwe n'Umuryango FPR Inkotanyi ari we Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu nk'uko ryari ryanabikoze mu 2017.

Abarwanashyaka ba PSD bari babukereye
Muhakwa Valens wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko yari yitabiriye iki gikrowa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psd-yifuza-ko-umusoro-ku-nyongeragaciro-wagezwa-kuri-14

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)