Putin Yarubiye Kubera Intwaro Zahawe Ukraine Zirasa Kure #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyakubahwa Perezida Vladimir Putin avuga ko ababazwa akananenga cyane Ibihugu byinshi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahaye Ukraine uruhushya rwo kurasa imbere mu Burusiya bituma aburira ibyo bihugu ko igihugu cye gishobora guha intwaro ibindi bihugu bimushyigikiye hagamijwe kurasa mu burengerazuba bw'isi.

Uyu munyacyubahiro wateje intamabara muri Ukraine ikaba inamaze igihe; ubwo yaganiraga n'itangazamakuru mpuzamahanga, ko bafite uburenganzira bwo kwihorera ku bihugu byateye inkunga Ukrain ngo irase ku butaka bwabo.

Yagize ati: 'Niba umuntu atekereza ko bishoboka gutanga intwaro ziremereye nk'izo mu karere k'intambara hagamijwe gutera ubutaka bwacu no kuduteza ibibazo, kuki tudafite uburenganzira bwo guha intwaro zo mu cyiciro kimwe n'izo uturere two ku isi twarasa ku bigo bikomeye byo muri ibyo bihugu?'

Avuze ibi mu gihe Nyakubahwa Perezida Joe Biden yahaye Ukraine uruhushya rwo gukoresha intwaro yahawe na Amerika mu kurasa mu Burusiya, ariko gusa hafi y'akarere ka Kharkiv.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (bizwi cyane nka White House) byavuze ko Ukraine idashobora gukoresha ibisasu bya misile birasa mu ntera ndende byo mu bwoko bwa ATACMS yahawe n'Amerika, mu kurasa ku butaka bw'Uburusiya.

Amerika ivuga ko Uburusiya bukomeje kurusha Israel amaboko ku buryo kuva intambara yatangira abasirikare basaga ibihumbi 30 bamaze kuyigwamo.

Amerika iherutse gutangaza ko yahaye iki gihugu intwaro z'intambara zifasha Ukraine kwirwanaho inarenzaho miliyali hafi 200 USD

The post Putin Yarubiye Kubera Intwaro Zahawe Ukraine Zirasa Kure appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/putin-yarubiye-kubera-intwaro-zahawe-ukraine-zirasa-kure/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=putin-yarubiye-kubera-intwaro-zahawe-ukraine-zirasa-kure

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)