Q-Sourcing Servtec Rwanda yizihije imyaka 15 ikorera mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo birori byabereye muri Onomo Hotel aho byitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye basanzwe bakorana na Q-sourcing Servtec.

Iki kigo cyashinzwe mu 2009 gifite intumbero yagutse yo gukemura ikibazo cy'abakozi muri Afurika y'Iburasirazuba.

Kuri ubu Q-Sourcing Servtec Rwanda imaze kwaguka mu nzego zitandukanye zirimo gushyira abakozi ku isoko ry'umurimo, gutanga ubujyanama mu bijyanye n'imicungire yabo no kuzamura impano.

Kugeza ubu iki kigo kimaze kugeza ibikorwa byacyo mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Kenya, Tanzania, Sudani y'Epfo n'u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Q-Sourcing Servetec Group, Patrick Mbonye, yagaragaje ko bishimira imyaka 15 bamaze bakorera mu Rwanda kandi ko byahinduye byinshi ku iterambere ry'ikigo muri rusange.

Yakomeje ati 'Imyaka 15 ni urugendo ruhamya isezerano ku bakozi bacu n'abakiliya batwizeye. Twabonye byinshi bihinduka mu mitangire y'akazi, bihindura imirimo itandukanye kandi tugira uruhare mu iterambere ry'abatugana. Guha abatugana ibyo bifuza muri iyo myaka yose bigaragaza intangiriro nziza y'urugendo rw'imicungire y'abakozi.'

Mu myaka 15 iki kigo kimaze gikora ntabwo cyatanze amahirwe y'akazi gusa ahubwo cyagize n'uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y'imyaka 15, Q-Sourcing Servtec Rwanda yatangije umushinga ugambije gufasha abantu kwitegura guhangana ku isoko ry'umurimo wiswe 'Job Ready Initiative'.

Uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigo cya Intango Technical Secondary School aho ugamije gufasha abanyeshuri barangije mu mashuri yisumbuye n'amashuri makuru kwitegura guhangana ku isoko ry'umurimo.

Umuyobozi muri Q-Sourcing Servtec Rwanda, Steven Kinuka Baguma, yagaragaje ko n'ubwo banyuze muri byinshi birimo n'imbogamizi ariko babashije gukomeza gutanga serivisi ntagereranwa.

Ati 'Mu gihe twizihiza imyaka 15 y'isabukuru, tuzirikana uko twakomeje gutanga serivisi ntamakemwa. Twahuye na zimwe mu mbogamizi ariko twakomeje gutanga serivisi nziza mu mitangire y'akazi n'imicungire y'abakozi ndetse byagize impinduka nziza ku bo dukorana.'

Umuyobozi Ushinzwe ingamba n'Itumanaho mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, Setti Solomon, yashimye uruhare rwa Q-Sourcing Servtec Rwanda ku musanzu wayo ku Rwanda.

Yagize ati 'Uruhare rwa Q-Sourcing Servtec Rwanda mu guhanga imirimo no guharanira ko habaho imikorere inoze byabaye ingenzi mu kubakira ubushobozi ibihumbi by'urubyiruko rw'u Rwanda.

Binyuze mu mbaraga zabo bagize uruhare mu gutuma u Rwanda ruba igihugu cyiza cyo gushoramo imari mu karere.'

Mu gihe Q-Sourcing Servtec Rwanda yizihiza isabukuru y'imyaka 15 imaze ikorera mu Gihugu, ifite intego zo gukomeza urugendo rwo kuba indashyikirwa, guhanga udushya, no gutuma habaho impinduka zigaragara muri sosiyete.

Umuyobozi wa OneSight EssilorLuxottica Foundation mu Rwanda, Vincent Tuzinde, yagaragaje ko bamaze imyaka umunani bakorana n'iki kigo kandi ko cyabafashije kwisanga ku isoko ry'u Rwanda, kubona abakozi beza n'izindi serivisi zijyanye n'imicungire y'abakozi.

Q-Sourcing Servtec Rwanda yashimangiye ko izakomeza kuba ikiraro gihuza abantu bafite impano n'amahirwe y'akazi mu Rwanda no mu mahanga.

Urugendo rwa Q-Sourcing rwatangiye mu 2006, hamwe n'icyerekezo cyo kuziba icyuho hagati y'impano n'amahirwe muri Afurika y'Uburasirazuba.

Iki kigo cyatangiriye muri Uganda mu 2006, kigera mu Rwanda mu 2009, Sudani y'Epfo mu 2011, na Kenya mu 2013.

Muri 2017, cyatangije ishami ry'amahugurwa ryitwa 'The Assessment and Skilling Centre [TASC], nyuma kigeza ibikorwa byacyo muri Tanzania.

Hamwe n'iryo terambere Q-Sourcing yaje kwihuza na Servtec International Group, kugira ngo ibikorwa byayo binagezwe hanze ya Afurika y'Uburasirazuba bigere kure ku Isi.

Mu 2024, iki kigo cyakoze ishoramari rikomeye muri 'Flip Africa', intambwe yacynjije mu murongo wo guhanga isoko rishya. Icyatangiye nk'ikigo ngishwanama cyoroheje cyateye imbere bigaragara, bitewe n'ubwitange bw'abakozi n'icyizere kiva mu bakiliya bacyo.

Q-Sourcing Servtec Rwanda yashimangiye ko izakomeza kuba ikiraro gihuza abantu bafite impano n'amahirwe y'akazi mu Rwanda no mu mahanga
Mu myaka 15 iki kigo kimaze gikora ntabwo cyatanze amahirwe y'akazi gusa ahubwo cyagize n'uruhare mu bikorwa by'iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage
Byari ibyishimo mu kwizihiza isabukuru y'imyaka 15



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/q-sourcing-servtec-rwanda-yizihije-imyaka-15-ikorera-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)